Ubuyobozi bwa EAP buvuga iki ku muhanzi ushobora kurwara ntagaragare mu gitaramo cya PGGSS ? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubuyobozi bwa EAP buvuga iki ku muhanzi ushobora kurwara ntagaragare mu gitaramo cya PGGSS ?

Ubuyobozi bwa EAP buvuga iki ku muhanzi ushobora kurwara ntagaragare mu gitaramo cya PGGSS ?

Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bavuga ko  mu gihe umuhanzi uri muri iri rushanwa arwaye ku buryo atabasha kuririmba, akanama nkempurampaka ariko gafata umwanzuro wa nyuma.

Uncle Austin uri mu bahanzi bari kwitwara neza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, amaze igihe arwaye  ndetse ibitaramo bigera kuri bibiri (icya Musanze na Gicumbi) byose by’iri rushanwa yagiye abikora avuye mu bitaro. 

Si we wenyine wahuriye n’ibibazo by’uburwayi muri iri rushanwa kuko na Bahati wo muri Just Family nyuma y’igitaramo cyabereye i Gicumbi yahise afatwa n’uburwayi bw’umutima ku buryo atajyanye na bagenzi be mu gitaramo gito bakoreye mu Karere ka Bugesera ku Ruhuha, gusa yaje koroherwa ndetse yanaririmbye mu gitaramo giheruka.

Kuri ubu kandi umuraperi Khalfan ari mu bitaro kubera indwara ya Typhoide ndetse na Jay C yatubwiye ko arwaye mu muhugo ku buryo nawe yagiye kwa muganga.

Mushyoma Joseph[Boubou] uyobora EAP mu kiganiro na Eachamps nyuma y’igitaramo cyabereye i Musanze yavuze ko umuhanzi urwaye ashobora kubibamenyesha, akanama nkemurampaka kakaba katerana kakagira uko kamugenza.

Yagize ati “Mu gihe umuhanzi arwaye arabitumenyesha tukamubaza niba yaririmba yatubwira  ko afite imbaraga agakora. Twubahiriza ubuzima bw’umuhanzi, mu gihe arwaye arembye adashobora kuririmba, turamwegera tukamubaza, kuko urumva umuntu ntabwo yaririmba atanabasha guhagarara. Kugeza magingo aya ntawe uratubwira ko nta mbaraga afite.

Yunzemo ati”Mu gihe ataririmbye, akanama nkemurampaka kakwicara kakagena uko bizagenda. Kakareba niba igitaramo atitabiriye kitabarwa cyangwa se ukundi bigomba kugenda cyane cyane nibo babigena.”

Boubou yavuze ko abahanzi bagira ubwoba bw’ubusa , yavuze ko na Uncle Austin byavugwaga ko arwaye atigeze abegera ngo abibabwire ko arembye.

Uncle Austin mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yavuze ko ubuyobozi bwa EAP bubizi ko arwaye ariko yemeza ko atarembye cyane ku buryo yari kureka kuririmba.

Yagize ati”Barabizi ko ndwaye ariko si ngombwa ko wenda nashaka gufashwa cyane kurusha abandi kuko ntabwo ndembye.”

Uncle Austin ari mu bahanzi bitwaye neza mu bitaramo byabereye mu karere ka Musanze n’ubwo atari yorohewe n’uburwayi. Uretse Uncle Austin na Bahati wo muri Just Family yaririmbye agaragaza umunaniro no kutagira imbaraga nyinshi kuko yari amaze iminsi arwaye umutima ariko ari koroherwa.

04/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...