PGGSS8: Jay Polly yavuze impamvu yagaragarije urukundo rudasanzwe Khalifan (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PGGSS8: Jay Polly yavuze impamvu yagaragarije urukundo rudasanzwe Khalifan (Amafoto)

PGGSS8: Jay Polly yavuze impamvu yagaragarije urukundo rudasanzwe Khalifan (Amafoto)

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma cyabereye I Musanze ,Jay Polly yagaragaje kwishima bitavugwa ubwo Khalifan yari ari ku rubyiniro, Jay Polly yavuze ko yabitewe n’impano abonamo uyu muhanzi.

Khalifan yagiye ku rubyiniro ari uwa gatanu, yinjiye kurubyiniro ari kuririmba agace gato ko mu ndirimbo yahuriyemo n’ibindi byamamare yitwa ‘Too much’ yanavugishije benshi mu bihe bishize.

Jay Polly wari uri muri iki gitaramo yaratunguranye ahita aza imbere ubona ko byamurenze ashaka gukora mu kiganza cya Khalifan, undi nawe aca bugufi aramusuhuza.

Nyuma y’iki gitaramo Khalifan yavuze ko ari iby’agaciro kuba abantu barimo na Jay Polly ufite ibigwi muri Hip Hop mu Rwanda babona umusaruro w’ibyo akora ndetse n’imbaraga ze bakaziha agaciro.

Khalifan yagize ati”Njye nari ndi imbere y’abafana, nacishagamo nkahumiriza. Nabonaga bishimye cyane, urugendo ubu nibwo rugitangira ikintu nshaka ni ukugeza Hip hop kure. Jay Polly nabanje kumwemeza nawe atazuyaje ahita aza imbere,  ndamushimira cyane ndetse na Bulldog na Danny Nanone kuba baragiye bamfasha cyane.”

Ku ruhande rwa Jay Polly, nawe mu kiganiro na Eachamps yavuze ko yishimiye bikomeye cyane Khalifan ndetse anemeza ko abona ari we ushobora kwegukana iri rushanwa.

Ati”Impamvu nishimiye Khalifan ni uko mbona Hip hop ihagarariwe, yitwaye neza kandi aratanga icyizere cyo kwegukana irushanwa.”   Khalifan ku rubyiniro     Jay Polly yari yizihiwe ajya no gukora mu ntoki za Khalifan

04/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ISHIMWE STEVEN
KHALIFAN NDAMWERA MWIFURIJE KUGERAKURE HAFI YANAHO
Sponsored Content
Loading...