PGGSS8: I Musanze Queen Cha yishyuye abafana ibihumbi 20, aba Young Grace bajya kumvikanira mu gihuru (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

PGGSS8: I Musanze Queen Cha yishyuye abafana ibihumbi 20, aba Young Grace bajya kumvikanira mu gihuru (Amafoto)

PGGSS8: I Musanze Queen Cha yishyuye abafana ibihumbi 20, aba Young Grace bajya kumvikanira mu gihuru (Amafoto)

Bamwe mu bakunzi b’umuziki bitabiriye ibitaramo bya PGGSS 8 i Musanze babanje kwishyurwa na bamwe mu bahanzi, aho Queen Cha yishyuye ibihumbi 20 naho aba Young Grace bakajya kwishyurirwa mu bihuru.

Kuwa 02 Kamena 2018 nibwo habaye igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8. Iki gitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze ku Kibuga cy’Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri.

I saa sita zuzuye nibwo abanyamakuru ba Eachamps bari bageze ahebereye i gikorwa. Twasanze hakiri gukorwa imyiteguro itandunye, hashingwa amahema yo gutangiramo ubutabazi bw’ibanze, banashyira ibinyobwa  ahabugenewe ngo abantu ntibaze kwica n’icyaka.

Hari abantu bake batarenze 200 biganjemo abato n’abandi bari mu kigero cy’imyaka 18 na 20 bumvaga umuziki wari uri gucurangwa aho.

Igice kimwe cy’aba bana bari bibumbiye mu gatsiko, ubona ko hari umugambi bari gucura. Twarabegereye bahita baceceka bararuca bararumira. Nyuma hari abatwisanzuyeho bemera kutuganiriza baketse ko twaba tuje gushakira abahanzi abafana.

Batubwiye ko icyo gihe bari bamaze gucakira amafaranga ibihumbi 20 bari bahawe n’abafasha Queen Cha ngo baze kumushyigikira. Ntabwo babashije kutubwira neza uwayabahaye ariko bavuze ko ari umusore waje mu modoka y’umukara.

Babasigiye ibyapa bimwamaza ubundi bajya kuyagura inzoga aho batatu basangiraga icupa rimwe. Mbere y’uko igitaramo gitarangira abafana ba Queen Cha babanje gukora akarasisi kavuye ahazwi nko kuri Kalisimbi berekeza ahabereye igitaramo. Ibi byapa byanagaragaye mu gitaramo nyir’izina.

Nyuma y’aho gato nabwo, rya tsinda ry’abana ryahise rikubutana na King Philosophe musaza wa Young Grace ari kumwe n’abandi basore, bahise bazamuka berekeza mu ishyamba riri hirya gato ari nako bakurikiwe n’ikindi gihiriri cy’abana benshi.

Bageze muri iryo shyamba, babahaye udupapuro twamamaza Young Grace ndetse babisha amagambo baza kuvuga mu gihe igitaramo cyiza kuba cyatangiye. Bamwe muri bo bagarutse bijujuta bavuga ko banze kubishyura ako kanya, ngo bagombaga gutegereza ko igitaramo kirangira.

Nyuma yo kuririmba Queen Cha yabajijwe ibyo kugura abafana, arabyitarutsa avuga ko atapfa kumenya iby’abafana be kuko aba afite akazi kenshi.

Yagize ati “ Mba mfite byinshi muri iyi minsi byo gukora muri iyi minsi, mba mfite imyitozo, ku buryo ntashobora kumenya ahaturuka ibyapa.”

Queen Cha yongeyeho ko atacira urubanza umuhanzi uwo ari we wese waba yaguze abafana kuko bwaba ari bwo buryo yahisemo.

Kugura abafana wari umuco umaze gushinga imizi muri myaka yabanje ariko muri uyu mwaka wa 2018 bisa n’aho byagabanyije umurego nk’uko byigaragaje mu bitaramo bimaze kuba.

Ngo abahanzi basabwe kwitwararika mu kugura abafana, kuko abagize akanama nkempurampaka bazi gutandukanya umufana wo ku mutima n’umugurano. Ikindi bigaragaza ko umuhanzi atiyizeye.

Tom Close watwaye Primus Guma Guma Super Star 1 aherutse kuvuga ko nta kibazo abona mu kugura abafana mu gihe nta n’itegeko ribibuza.

Abana bahawe impapuro zamamaza Young Grace bari kumwe na musaza wa Young Grace  wambaye imikaraAbakuru banze gufata impapuro batarahabwa amafaranga

Abana benshi babyiganiraga kujya ku kiraka cya Young Grace

Bamwe nu bafannye Queen babanje kwishyura ibihumbi 20

04/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Liza
nibakomez nyagasani barikumwe to
Manzi Jackson
queen cha we urashyigikiwe ariko rwose sha burya ukurusha amahirwe akurusha byinshi pe njye bambwiyengo nyitange nayiguha arikobariyabatipebamezenabi to!
Rannah
Nubundi Bose bararuhira melody na Christopher ... Icyo bita kwikina kbx bakomez bashoremo ayabo
Sponsored Content