Menya izina ry’indirimbo Charly na Nina bazahuriramo na Magnom n’undi muhanzi uri mu bakomeye muri Ghana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Menya izina ry’indirimbo Charly na Nina bazahuriramo na Magnom n’undi muhanzi uri mu bakomeye muri Ghana

Menya izina ry’indirimbo Charly na Nina bazahuriramo na Magnom n’undi muhanzi uri mu bakomeye muri Ghana

Indirimbo Charly na Nina bahuriyemo n’abahanzi bakomeye muri Ghana barimo Magnom na B4bonah igiye kujya hanze mu minsi ya vuba.

Muri werurwe uyu mwaka, Charly na Nina berekeje muri Ghana aho bari bagiye gukorana indirimbo n’abahanzi baho bakomeye barimo Mzee Vee uri mu bakobwa bakomeye muri iki gihugu mu muziki ndetse banasize bakoranye indirimbo n’abandi baho barimo Magnom.

Iyi ndirimbo bahuriyemo na Magnom wanayitunganije banayihuriyemo n’undi muhanzi witwa Fredrick Amoako Bonah uzwi mu muziki nka  B4bonah.

B4bonah na we ari mu bahanzi bakomeye muri Ghana barangajwe imbere na Sarkodie na Mzee Vee  batumye ibendera ry’iki gihugu mu  muziki rizamuka ndetse n’undi witwa Shatta Wale ukundwa cyane muri kiriya gihugu.

Igihe izi ndirimbo  zizagira hanze ntikiramenyekana gusa hari amakuru avuga ko imwe izasohoka muri iyi mpeshyi ikazaba yitwa Don’t worry.

Charly na Nina bafite imishinga myinshi y’indirimbo n’abahanzi bakomeye, harimo uwo bakoranye umwaka ushize n’Umunya-Nigeria witwa Orezi ndetse n’iyi twababwiye haruguru bakoreye muri Ghana.   B4bonah wahuriye mu ndirimbo imwe na Charly na Nina

    Charly na Nina banafitanye indirimbo na Mzee Vee ukunzwe muri Ghana

04/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...