Umukobwa uba muri Amerika ni we watumye urukundo rwa Emmy na Rwagasana rutaramba (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa uba muri Amerika ni we watumye urukundo rwa Emmy na Rwagasana rutaramba (Amafoto)

Umukobwa uba muri Amerika ni we watumye urukundo rwa Emmy na Rwagasana rutaramba (Amafoto)

Umuhanzi Emmanuel Nsengiyumva uzwi ku izina rya Emmy mu muziki, yigeze kukanyuzaho n’umukobwa witwa Rwagasana Meddy baza gutandukana bamaranye igihe gito biturutse ku mukobwa w'umunyarwandakazi nawe uba muri Amerika.

Urukundo rwa Emmy na Rwagasana Meddy rwacanye maremare mu 2016, ruza kujyaho iherezo hashize igihe gito. Bagikundana Emmy yajyaga ava muri Amerika aho asanzwe aba, akaza muri Uganda gusura uyu mukunzi we wari uri gukurikirana amasomo ye.

Mu mwaka ushize Emmy mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry'Amerika  mu gace batumiramo umuhanzi ukomoka mu biyaga bigari, yabajijwe ku by’urukundo rwe na Meddy akajya abica ku ruhande avuga ko byarangiye. Mu magambo make yavugaga ko ‘we na Rwagasana bitaje kubakundira ko bakomezanya mu rukundo buri wese agaca inzira ye.’

Amakuru Eachamps yakuye mu nshuti ziba hafi ya Emmy ziherereye muri Amerika, yemeza ko uyu muhanzi yatandukanye na Rwagasana kubera undi mukobwa yaje kwigarurira bagakundana rwihishwa Rwagasana atabizi bose ababangikanya, nyuma Rwagasana akaza kubimenya agahitamo gutandukana na Emmy.

Uwo muntu yagize ati”Emmy yakundanye n’umukobwa uba inaha witwa Nishimwe Kabango Liliane[wiyita Knlilix ku rubuga rwa Instagram], bakajya baca inyuma Rwagasana biza kuba intandaro y’irindimuka ry’urukundo rwabo.”

Uyu  Liliane yamenyanye na Emmy biturutse ku muhanzikazi  Princess Priscillah na we wavuye mu Rwanda mu myaka yashize akajya gukomereza amasomo ye muri Amerika ari nako abibangikanya n’umuziki.

Princess Priscillah asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’uyu mukobwa ndetse kubera guhura na Emmy bari kumwe ngo bagiye bamenyana biza kuvamo ubucuti bukomeye bivugwa ko na n’uyu munsi bugikomeje.

Gusa, nk’uko Eachamps yabitangaje mu nkuru twakoze mu mpera za Gicurasi, Emmy ahararanye n’undi mukobwa uba mu Rwanda wanahoze akundana na Peace Jolis witwa Umuhoza Joyce[Hoza].

Uyu Hoza bahararanye, bamaze amezi atandatu batangiye gukundana gusa iyo Emmy umubajije iby’umubano we n’uyu mukobwa avuga ko ntacyo yabivugaho. Aherutse guca amarenga avuga ko Hoza  yujuje ibyo yifuza byose haba mu miterere n'imico.    Kabango Liliane watumye urukundo rwa Emmy rugera ku ndunduro     Uyu mukobwa yamenyanye na Emmy biturutse kuri Princess Priscillah

    Emmy nyuma yo gutandukana na Rwagasana yakomeje gukundana na Liliane nyuma yishumbusha Hoza

  Hoza uhararanye na Emmy muri iki gihe    Rwagasana wakundanye na Emmy mu 2016 bagatandukana biturutse kuri Liliane

04/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
karara
uhm...emmy ko mbona yisondeka??yewe mugani dir Bose kimwe ark nibe nuriya NGO nimara rwagasana
Dir traxx
Ntahavuye Ntanahagiye bose Ndabona Ntamusosi Nakomeze Yifatire Avance Aceho😜
Dir traxx
Ntahavuye Ntanagagiye bose Ntamusosi Nakomeze Yifatire Avance Aceho😜
Romeo
Uwo bari kumwe ntacyo yaratwaye rnLiliane natongera kubidobyarnIfatire uwo mwana emmy wernLiliane muveho..
Kabanda
Ariko aba bantu baravuzwe we!rnGusa nubwo uwo mwana ntamuzirnArabahiga hoza
Kabanda
Heeheheheee
david
nareke kubeshya abobana niba arukunda nagumane Liliane!
Peace
Nawe narongorwe nka Safi afite ibindi akurikiye muri Bose ntawuruta Rwagasana mureke yigaragure munyama azatahira amagupfa nkabandi bose
Sponsored Content