Studio ya Lil G (Round Music) yahirimanye n'igenda rya Junior Multisystem? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Studio ya Lil G (Round Music) yahirimanye n'igenda rya Junior Multisystem?

Studio ya Lil G (Round Music) yahirimanye n'igenda rya Junior Multisystem?

Umuhanzi Lil G akaba na nyir’inzu itunganya indirimbo ya Round Music, avuga itafunze imiryango ahubwo ko yahinduye imikorere nyuma yo gutandukana na Junior Multisytem bakoranaga mbere ariko ntamubanire.

Muri 2016 nibwo Lil G yinjiye mu ishoramari muri muzika ashinga studio ye yise Round Music. Icyo yatangiye akorana na producer Junior Multisytem wari umenyerewe mu gutunganya indirimbo nyinshi zakunzwe.

Mu itangira ryayo Round Music yasohotsemo indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Vuba Vuba ya Dj Zizou, Rihana ya  Urban Boys, Birarangiye ya Dream Boys, n’izindi nyinshi.

Mu mwaka ushize wa 2017 nibwo Junior yasoje amasezerano yari afitanye na Lil G, ahita agenda ariko kuva ubwo nta wundi mukozi Lil G arazana ndetse nta n’ibindi bikorwa byongeye kumvikana byatunganyirijwe muri Round Music.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Lil G, yadutangarije ko Round Music igihari, ahubwo ko yahinduye imikorere nyuma y’igenda rya Junior, aho ubu asigaye akorana cyane n’abahanzi bakizamuka kurusha abahanzi bamaze kumenyekana.

Yagize ati “ Impamvu mutumva indirimbo nka mbere ni uko ari studio y’ubucuruzi, kandi bano bana b’abakiriya basanzwe baza bishyura indirimbo ihita isohoka. Izindi z’abandi zirimo ariko urabizi abahanzi bafata umwanya, bagategereza akiga isoko.”

Yanavuze ko gukoresha umukozi uhoraho yabiretse burundu, kuko uwo bakoranye mbere (Junior) hari ubwo bajyaga bagirana ibibazo. Kuri ubu umuhanzi ashobora kwizanira umukorera cyangwa se Lil G ubwe akamwihamagarira akumuhembera ibyo yakoze.

Yagize ati “ haza producer ku kiraka agahita agenda. N’undi muhanzi yambwira uwo ashaka ko bakorana nkamuhamagara, kimwe n’uko nanjye mba mvuga nti ‘ndashaka uyu’, cyangwa producer ashobora kuba afite umushinga akaza ubundi tukabarana, kuruta uko byari bimeze mbere harimo Junior wenyine kuko n’ubundi nari mukeneye ngo azamure izina rya Studio.”

Yunzemo ati “ni na byo byiza  kuko bituma hatazamo akavuyo, ngo yagiye gukorera aha n’aha... biriya biragorana cyane kuko murashanwa kandi njyewe narabyihanganiye kugira ngo byibura amasezerano nari namuhaye arangire.”

Indirimbo nshya ya Lil G yafatanyije na Christopher yitwa Like A Queen niyo ndirimbo nshya iheruka gukorerwa muri Round Music yabashije kumenyekana.

Lil G wamaze kumenya gutanganya indirimbo, avuga ko ubumenyi afite azabukoresha mu ndirimbo ze nta wundi muhanzi ateganya kuzakorera indirimbo.

04/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content