Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye

Umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda Sherrie Silver umaze kwamamara ku Isi kubera impano ye kubyina yabiherewe igihembo, birori bya African Pride Awards bishimirwamo ibyamamare byakunzwe n’abanyafurika baba mu mahanga.

Africa Pride Awards ni ibihembo bimaze imyaka itatu bitangirwa mu Bwongereza, aho hashimwa abanyafurika batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigashimwa n’abandi banyafurika baba hanze y’uyu mugabane.

Muri  uyu mwaka wa 2018, hari hashyizweho ibihembo biri mu byiciro 20 harimo n’ibindi bitandatu by’icyubahiro bidahatanirwa.  Ibi byiciro 20 byahatanirwaga n’abanyamuziki, ababyinnyi, abanyarwenya, abakora ibijyanye n’imideli, ba rwiyemezamirimo n’abandi benshi.

Umukobwa w’umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye ku byina cyane cyane mu ndirimbo yitwa This Is America ya Childish Gambino imaze kurebwa n’inshuro miliyoni 230 mu kwezi kumwe, yari ari mu bahatanira igihembo cy’umubyinnyi wahize abandi. Yari ahanganye na Ghana Boys, Nqobile wabyiniye Drake, Rihana, n’abandi bakomeye na CEO Dancers  Abanyafurika y’Epfokazi banakorana na Nqobile.

Mu birori byabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London, mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Kamena 2018, Sherrie Silver niwe wahawe iki gihembo.

Yavuze ko yishimye cyane kandi ko iki gihembo agituye abana bose bo muri Afurika baharanira kwikorera ibintu byabo.

Sherrie Silver wavukiye mu Karere ka Huye, ariko agakurira mu Bwongereza yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yari yaje mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye mu Mujyi wa Kigali. Ibi kandi agenda abikora mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Sherrie Sliver ubwo yari mu Rwanda 

Abandi babonye ibihembo

Amashusho y'indirimbo This Is America

04/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...