Itsinda 'Abataramyi b'I Rwanda' bagiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi by'umuco bitishyuza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda 'Abataramyi b'I Rwanda' bagiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi by'umuco bitishyuza

Itsinda 'Abataramyi b'I Rwanda' bagiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi by'umuco bitishyuza

Abasore n’inkumi bibumbiye mu itsinda bise Abataramyi b’i Rwanda nyuma yo kubona ko umuco ujyenda ucika intege mu banyarwanda bafashe umwanya wo gutegura ibitaramo bizajya biba  rimwe mu kwezi bikabera mu gace kahariwe umuco ahazwi nka  Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Ku ikubitiro igitaramo cyambere cy’amasaha abiri giteganyijwe uku kwezi kwa kamena tariki ya 10 guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri(18h00-22h00) z’umugoroba kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu kuri buri wese.

Jean De Dieu TUYISHIME ni umunyamakuru kuri Goodrich TV ukora ikiganiro cyo gukunda igihugu cyitwaTHE PATRIOTISM akaba n’ umwe mu bari gutegura kino gitaramo yatangarije Eachamps ko imyiteguro yose yarangiye, ndetse n’abahanzi  bazasusurutsa abataramyi bazakitabira imyiteguro bayigeze kure.

Arakangurira abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kuza kwihera ijisho ubudasa bw’umuco wacu, n’uburyohe bw’imbyino n’indirimbo gakondo. Hazaba higanjemo kandi umwimerere w’inanga,ibyivugo,amahamba,amateka,umwirongi n’ibindi byifashishwaga mu bitaramo byo hambere bikanogera amatwi

Bamwe mu bahanzi yatangaje ko bazagaragara muri kino gitaramo harimo itsinda ryitwa INZORA rimaze kumenyekana mu Rwanda mu bitaramo by’umuco gakondo n’ubuhanga bwo gukirigita inanga bikanogera benshi. Iri tsinda kandi risanzwe rinataramira abakoze ibirori by’ubukwe bukomeye hano mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.

Asoza ikiganiro twagiranye yakanguriye abantu kuzitabira ari benshi kuko n’igitaramo bakigize ubuntu kugirango buri wese azisange.

Tuyishime Jean De Dieu uri mu bategura ibi bitaramo

04/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mugemangango Diogene
Courage ! Turabashyigikiye, dukomeze gusigasira umuco wacu! Ruhango murateganya kuzagerayo?
Sponsored Content
Loading...