Akari ku mutima wa Young Grace nyuma yo gusubizwa umushahara yari yarakaswe muri PGGSS8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Akari ku mutima wa Young Grace nyuma yo gusubizwa umushahara yari yarakaswe muri PGGSS8

Akari ku mutima wa Young Grace nyuma yo gusubizwa umushahara yari yarakaswe muri PGGSS8

Ubuyobozi bwa Bralirwa butegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bwahaye imbabazi umuhanzikazi Young Grace nyuma y’aho yambaye umupira wamamaza urundi ruganda rwamamaza inzoga rwa Skol. Uyu mukobwa yishimye cyane avuga ko atazongera.

Kuwa 16 Gicurasi 2018 nibwo Young Grace yashyize hanze amafoto yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports ariko iriho ibirango by’uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe. Yasobanuye ko byari ukwerekana ko ayishyigikiye kuko yari ifite umukino ukomeye na Yanga muri Tanzaniya.

Ibi ntabyakiriwe neza n’abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 Young Grace arimo guhatanira, kuko yarenze kumategeko agenga kwamamaza, akamamaza uruganda ruhanganye n’urwo akorera.

Mbere gato y’uko ibitaramo bizengeruka ibice bitandukanye by’igihugu bitangira, Ubuyobozi bwa Bralirwa bwaje kumuha igihano cyo kumukata umushahara w’ukwezi kumwe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.

Nyuma yo gukomeza gusaba imbabazi, Young Grace  yaje kubabarirwa akurirwaho iki gihano yari yahawe.

Young Grace yashimiye ubuyobozi bwa Bralirwa bwamubabariye, anemeza ko ikosa yari yakoze atazongera kurikora ukundi, kuko yari yarikoze atabigambiriye.

Yagize ati “  Ndashimira byimazeyo Bralirwa ku bw’imbabazi bampaye. Ryari ikosa rikomeye ryo kwamamaza nakoze ntabigambiriye ariko ntibizongera kubaho ukundi.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru ubwo habaga igitaramo cy’i Musanze Mushyoma Joseph uyobora EAP nawe yahamije ko Young Grace yahawe imbabazi.

05/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content