Ishuri ry’umuziki ryungutse abarimu batatu baturutse muri Canada (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ishuri ry’umuziki ryungutse abarimu batatu baturutse muri Canada (Amafoto)

Ishuri ry’umuziki ryungutse abarimu batatu baturutse muri Canada (Amafoto)

Ishuri ry’Umuziki ry’i Muhanga ryungutse abarimu batatu bagiye kumara amezi atandatu bungura ubumenyi abanyeshuri baryo.

Aba barimu batatu baturutse muri Canada bamaze igihe gito nabo basoje amasomo yabo ajyanye na  muzika mu ishuri rya Selica College risanzwe rifitanye umubano wihariye n’iryo mu Rwanda.

Iri shuri ryahoze ku Nyundo naryo ryigeze kugirira uruzinduko muri Canada rigiye kwiyungura ubumenyi no kungurana inama n’abanyeshuri n'abarimu ba Selica College.

Aba barimu batatu baje mu Rwanda kuri uyu wa mbere, umwe azajya yigisha umuziki mu buryo bwanditse, undi yigishe gutunganya umuziki[production] ndetse n’uzigisha ibicurangisho bitandukanye bya muzika.

Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki ry’i Muhanga, Murigande Charles[Mighty Popo], yabwiye Eachamps ko ari iby’agaciro kuba aba barimu bagiye kumara igihe kuriya batanga amasomo kuko hari umusanzu ukomeye bizongera ku ruganda rwa muzika mu Rwanda.

Ishuri rya muzika ry’I Muhanga rifite abarimu biganjemo Abanyarwanda ndetse hari n’abanyeshuri barisojemo amasomo bagahita bahabwa akazi kubera ko ibyo bize byari bigoranye kubona abandi banyarwanda babizi.    Mighty Popo yagiye kwakira aba barimu ku kibuga cy'indege

05/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...