Ibimenyetso bigaragaza ko Umunyamideli w’umunyarwandakazi Liliane Kalima yaba ari umutinganyi 'Amafoto' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibimenyetso bigaragaza ko Umunyamideli w’umunyarwandakazi Liliane Kalima yaba ari umutinganyi 'Amafoto'

Ibimenyetso bigaragaza ko Umunyamideli w’umunyarwandakazi Liliane Kalima yaba ari umutinganyi  'Amafoto'

Umunyamideli w’umunyarwandakazi Liliane Kalima akunze gushyira amafoto n’amashusho ku rubuga rwe instagram ari kumwe n’umuzungukazi ndetse akerekana ko ari umugore we (baryamana bahuje ibitsina).

Liliane Kalima ni umukobwa w’imyaka 24 ukora ibijyanye no kumurika imideli muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.  Ni umwe mu bahagaze neza babikora mu mahanga dore ko amaze kwitabira ibirori by’imideli bikomeye ku Isi bya New York Fashion Week inshuro 2.

Uyu mukobwa wahoze ari umuhanga mu mikino y’intoki (Basket Ball na Volley Ball) akaza kwigarurira kumurika imideli, amaze iminsi ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’undi mukobwa ukomoka mu Burusiya witwa Diane Klopkova, basohakanye mu tubyiniro, bari kumwe nzu bishimanye.

Aya mafoto ntaba ari yonyine ahubwo aba akurikijwe amagambo asize umunyu agaragaza urukundo rutavangiye hagati y’aba bakobwa mbombi. Rimwe na rimwe amwita umukobwa bakundana cyangwa se akamwita umugore we.

Liliane Kalima aherutse gushyira kuri Instagram na none amashusho uyu muzungukazi asa n’umukorakora ku mabere amubwira ko ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina. Ibyo byose ni ibyerekana ko aba bakobwa  baba ari abatinganyi.

Aho baba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ubutinganyi bwemewe n’amategeko ndetse hari n’amadini amwe n’amwe asezeranya abahuje ibitsina ku buryo benshi badaterwa ipfunwe no kubigaragaza.

Mu Rwanda ntacyo amategeko avuga ko avuga ku butiganyi, ariko na none ntabwo bashobora gusezeranya abaryamana bahuje ibitsina kuko itegeko rigenga umuryango n’abantu rivuga hasezerana ab’ibitsina bitandukanye.

Ku rundi ruhande mu muco, no mu madini akorera mu Rwanda, bifatwa nk’amahano akomeye adakwiye kwihanganirwa mu muryango nyarwanda. Mu banyamideli hagiye havugwa niho hakunze kuvugwa ko harimo abakora ubutinganyi benshi, gusa bikunze gukorwa mu ibanga rikomeye.

Aha yavugaga ko yagiranye ibihe byiza n'uyu mukunzi we witwa Dayana Klopkova

Aha yanditseho ko arikumwe n'umugore we yongeraho utu emoji tw'umutima dusobanura ko bakundana

Aha yagaragaza ko uyu muzungukazi yita umugore we yamuhaye impano y'igipupe

Video Liliane Kalima yashyize kuri Instagram umuzungu bakundana ari kumusaba ko baryamana

05/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content