Danny Vumbi agiye gushyira hanze ibitaramenyekanye kuri Primus Guma Guma Super Star | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Danny Vumbi agiye gushyira hanze ibitaramenyekanye kuri Primus Guma Guma Super Star

Danny Vumbi agiye gushyira hanze ibitaramenyekanye kuri Primus Guma Guma Super Star

Umuririmbyi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo Danny Vumbi ari kwandika igitabo cyizaba kibumbiyemo ukuri kose ku byagiye bivugwa ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super kuva ryatangira muri 2011, icyo ryamariye umuziki nyarwanda n’anagaruke ku mavugurura yakozwe harimo n’ayamukozeho ingaruka.

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana nyafurika, akagira umwihariko wo kugira inganzo ityaye dore ko yanditse indirimbo nyinshi z’abahanzi ziri mu zakunzwe n’izikunze kuri ubu.

Uyu mugabo witabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2016, ari kugaragara mu bitaramo bitandukanye by’iri rushanwa bigenda bizenguruka ibice bitanduakanye by’u Rwanda.

Si we muhanzi wenyine utari guhatana uza muri ibi bitaramo, ariko by’umwihariko afite ikindi kimugeza kuko ari kwandika igitabo ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps, Danny Vumbi yatubwiye ko iki gitabo yagihaye umutwe ugira uti “Primus Guma Guma Super Star?!”. Yakomeje avuga ko kuva iri rushanwa rigitangira yagiye arigiraho amatsiko bitewe n’ibyo yumvaga, bimutera kwandika iki gitabo.

Yagize ati “ Ntarajya muri Guma Guma mbere ya 2016, nabaga mfite amatsiko yo kumenya ibyo bavuga kuri Guma Guma, ese ni ukuri? Ese ni ukubeshya? Hanyuma nagize amahirwe muri 2016 nyijyamo hari ibyO niboneye, nanjye nari umwe mu bahatana, ubwo igitekerezo cyinzamo cyo kwandika igitabo, ndagitangira, ubu nkigeze kure.”

Bimwe mu bizaba bikubiye muri iki gitabo harimo igice kigaruka ku kugaragaza ukuri ku bivugwa ko iri rushanwa ryaba ridindiza umuziki nyarwanda, aho kuwuteza imbere.

Yagize ati “ Muri rusange iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari abavuga ko risubiza umuziki hasi, barivugaho ibintu byinshi. Ubu rero njywe nkurikije uko naribonye ndetse n’uko nagiye nganira n’abantu, ibizaba bikubiye muri icyo gitabo, hari uburyo Guma Guma igaragara n’uruhare rwayo mu muziki nyarwanda.”

Si ibi gusa kuko Danny Vumbi avuga ko azagaruka no ku bahanzi baryitabiriye cyane cyane abaritwaye, agaragaza imbaraga bakoresheje kugira ngo baryegukane, n’impinduka zagiye zikorwa harimo izamugizeho ingaruka ku giti cye (gukumira abahanzi barengeje imyaka 35)

Yagize ati “ Hari igice kizibanda cyane ku bahanzi, abazitwaye, ese byagenze gute kugira ngo bazitware? Bakoresheje izihe mbaraga? Hagiye haba impinduka buri mwaka, ese ni ukubera iki izi mpinduka zagiye ziba? Ese nyuma y’impinduka hari ikibazo cyakemukaga?”

Ku mpinduka yo gukumira abarengeje imyaka 35, yatangiye gukurikizwa muri 2017, Danny Vumbi yagiye agaragaza ko yayinenze mu biganiro bitandukanye twagiranye ngo kuko impano y’umuziki itandukanye n’izindi zibyazwa umusaruro hakurikijwe imyaka.

Ku musozo w’iki gitabo Danny Vumbi azagaragaza ibikwiye gukosorwa ndetse n’ibindi abakurikirana iri rushanwa babona byagombye gukosorwa. Nta gihe Danny Vumbi yatangaje azashyirira hanze iki gitabo dore ko akiri no kucyandika.

Muri Primus Guma Guma Super Star ya 8 Danny Vumbi yavuze ko abona Bruce Melody ari we ufite amahirwe menshi yo gutwara igikombe.

05/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...