Amashusho y'indirimbo ya Tom Close na Eddy Kenzo yari ategerejwe na benshi yageze hanze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amashusho y'indirimbo ya Tom Close na Eddy Kenzo yari ategerejwe na benshi yageze hanze

Amashusho y'indirimbo ya Tom Close na Eddy Kenzo yari ategerejwe na benshi yageze hanze

Tom Close uherutse gukorana indirimbo na Eddy Kenzo bise "Zero Distance", kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo udushya dutandukanye ndetse akozwe mu buryo bubereye ijisho.

Tom Close akaba ashyize hanze amashuho y'iyi ndirimbo izanagaragara kuri Album ye ya karindwi (7) ataratangaza uko izaba yitwa gusa akaba yizeza abakunzi be ko akomeje gukora amanywa n'ijoro ngo iyi Album izabashe gusohoka ari nziza, akaba ahamya ko iyi ndirimbo yakoranye na Eddy Kenzo uherutse kwegukana igihembo cya BET ariyo ntangiriro.

Tom Close na Eddy Kenzo ubwo bari mu bikorwa by'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bakoranye
Amashusho y'iyi ndirimbo nshyashya ya Tom Close akaba yaratunganyijwe n'uwitwa Enos Olik umusore usanzwe utunganyiriza amashusho itsinda rikomeye ryo muri kenya rya "Sauti Sol".
Kanda hano wumve unatunge, "Zero Distance" ya Tom Close na Eddy Kenzo
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Instagram
Reba hano amashusho y'iyi ndirimbo yari ategerejwe na benshi
20/Jul/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content