Uko ‘Too much’ yitiriwe Jay Polly kandi yari iya Khalifan | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Uko ‘Too much’ yitiriwe Jay Polly kandi yari iya Khalifan

Uko ‘Too much’ yitiriwe Jay Polly kandi yari iya Khalifan

Indirimbo yitwa ‘Too much’ ni imwe mu zasohotse umwaka ushize zigakundwa n'abatari bake, bitewe n'uburyo yari iryoheye amatwi, yongera kuvugisha abantu bitewe n'amashusho yayo yari yiganjemo y’abakobwa bambaye imyenda yerekana imiterere yabo.

'Too Much' ikimara kujya hanze byumvikanye ko ari ya Jay Polly ndetse no mu binyamakuru uyu muhanzi ni we wavuzwe ndetse iza iza no kumwitirirwa. Yari ihuriyemo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Uncle Austin, Urban Boyz, Bruce Melodie, Marina, Khalifan na Jay Polly. Amajwi yayo yakozwe na Junior Multi System naho amashusho akorwa na Nameless Campos.

 Eachamps, hari amakuru yahaye n’umwe mu bantu ba hafi ya Khalifan wemezaga ko iriya ndirimbo ya Khalifan nyuma Jay Polly akaza kuyimutwara.

Uwo muntu yagize ati”Iriya ndirimbo yari iya Khalifan, nyuma Jay Polly aza kuyumva iri muri studio amutwara projet yayo yose, biba ngombwa ko Khalifan amusaba amwinginga ko nibura yazamushyiramo mu gihe azaba agiye kuyishyira hanze.”

Uyu muntu yavuze ko iyi ndirimbo nyuma Jay Polly yahise ashaka abandi bahanzi kuko n’ubundi Khalifan ari ko yari yarabipanze maze abashyiramo.

Mu kiganiro Khalifan yahaye Eachamps, yavuze ko koko indirimbo yari iye ariko kubera ko kiriya gihe atari aziranye n’abahanzi benshi agahitamo kuyishyira mu maboko ya Jay Polly.

Yagize ati "Jay Polly ni umuvandimwe kandi abavandimwe ntibacurana, habayeho ubufatanye hagati yanjye na we. Ni iyanjye na we ni iye, n’undi waririmbyemo hariya wese ni iye. Umusaza yaramfashije, iyo harimo abahanzi bose buri muntu yandika igitero gusa ni njye wakoresheje beat yayo ndetse naririmbamo bwa mbere. Niyo mpamvu navuga ko ari iyanjye ariko Jay Polly ni we wahamagaye abahanzi barimo hariya bose bakomeye.”

Khalifan yemeza ko iyi ndirimbo yakoze akazi gakomeye mu muziki kuko hari ikiraro kirekire yamwambukije.

Too Much, yagiye hanze muri Gicurasi 2017. Yavugishije benshi bitewe n’imyambarire iteke impungenge yari irimo ndetse yanakuruye ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga bamwe bayinenga abandi bavuga ko ari cyo gihe tugezemo.

Bamwe mu bahanzi bayigaragayemo nka Uncle Austin na Jay Polly ubwe bivugiye ko amashusho yagiye hanze mu buryo batumvikanyeho n'uwayatunganyije, ndetse Jay Polly avuga ko hazafatwa andi n'ubwo ntayo barafata.

Mu minsi ishize Umuvugizi wa Ministeri y’Umuco na Siporo,  yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo agiye guhagarikwa burundu  kuko arimo ibintu bihabanye n’umuco, gusa ntibirakorwa. Icyakora hari televiziyo zimwe zo mu Rwanda zanze kwerekana amashusho yayo.

05/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Alex
Ahubwox Urumva Yaribwe Cg Yashatse Aho Ayicisha Ngo Imenyekane Cyaneko Yivugiyeko Yayimushyibirije Mumabokoye
jack
Ubuse nibwo abonye kubivuga raa kubera ko pgggs irimo kuba ??? Sha watuje khalifan ibyo ko ataribyo byatuma urya hita ubu.
Sponsored Content