Kate Bashabe yaremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b' i Mageragere (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kate Bashabe yaremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b' i Mageragere (Amafoto)

Kate Bashabe yaremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b' i Mageragere (Amafoto)

Catheline Bashabe[Kate] yatanze inkunga y’ibiribwa ndetse n’amafaranga arenga miliyoni ebyiri ku miryango itishoboye yo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri, aho bamwe mu bagize iyi  miryango igera ku ijana  y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batujwe mu mudugudu wa Kamatamu mu 2008 bahawe inkunga. Hatanzwe imfashanyo y'ibiribwa n'inkunga ku miryango 38.

Kate Bashabe usanzwe ari Umunyamideli ndetse unafite iduka ryambika abantu, yatanze amafaranga gera kuri 2,120,000Frw yo gufasha iyi miryango yafashije yibumbiye mu matsinda mu kunoza umushinga bafite wo gucuruza imbaho.

Mukamuvunyi Eugenie ukuriye itsinda Kate Bashabe yafashije yavuze ko ari ibya agaciro kuba hari umuntu wabatekereje kuko hari ibihe by’umwijima banyuzemo bagatekereza ko nta gihe kizagera bakitabwaho.

Kate Bashabe yabwiye aba babyeyi ko kuba bararokotse ari uko Imana ibafiteho umugambi ukomeye abizeza ko urubyiruko ruhari kugira ngo rubatere ingabo mu bitugu.

Yanavuze ko kugira ngo afashe aba babyeyi hari ibyo yigomwe ariko akemera kubaba hafi kuko asanganywe umutima wo gufasha.

Muri Mata, Kate Bashabe yari yatangije  umushinga wo gucuruza imipira mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, ariko uza guhagarara kuko atari yabanje kubivuganaho na Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG).

Iyi miryango yafashije, yayihawe na CNLG nyuma y’ibiganiro bagiranye bakanoza imikoranire.

   Kate Bashabe n'abamuherekeje

   Kate Bashabe atanga inkunga ye 

05/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...