Queen Cha yavuze ibyo agenderaho areba umusore mwiza, anahishura abasore amaze gukundana na bo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Queen Cha yavuze ibyo agenderaho areba umusore mwiza, anahishura abasore amaze gukundana na bo

Queen Cha yavuze ibyo agenderaho areba umusore mwiza, anahishura abasore amaze gukundana na bo

Mugemana Yvonne[Queen Cha], uri mu bahanzi icumi bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, yavuze ko amaze gukundana n'abasore batatu anavuga ibyo agenderaho akunda umuhungu.

Yabivugiye mu kiganiro   yagiranye n’abafana ku rubuga rwa Primus itegura iri rushanwa ari guhatanira. Benshi bari bafite amatsiko yo kumenya ubuzima bwe bwite.

Hari uwamubajije umubare w’abasore amaze gukundana nabo asubiza ko ari batatu,  undi amubaza icyo agenderaho yemeza ko umusore ari mwiza asubiza ko agomba kuba yiyubaha kandi agira umurava mu kazi.

Yagize ati” Maze gukundana n’abasore batatu, umusore mwiza kuri njye ni uwiyubaha agakunda no gukora.”

Hari uwamubajije ikintu yabwira   Dj Cox bigeze kukanyuzaho mu rukundo ubwo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, uyu mukobwa amusubiza avuga ko ntacyo yamubwira.  Abajijwe indirimbo yaririmbira umukunzi we ku munsi w’ubukwe avuga iyitwa ‘Ishusho y’urukundo’.

Muri iki kiganiro wasangaga abantu benshi banyotewe no kumenya igihe uyu mukobwa wujuje imyaka 27 azakorera ubukwe hari n’abandi bamubazaga umukunzi afite ubu, akabasubiza ko igihe yateganyije cyo gushinga urugo kitaragera ndetse n’ubuzima bwe bw’urukundo yahisemo kubugira ibanga.

Queen Cha yabajijwe niba hari indirimbo ye yaririmbyemo ubuzima bwe bwite avuga ko nta nimwe, ku kijyanye n’ibicurangisho nk’umunyamuziki azi gukoresha yavuze ko ari kwiga Piano.

Mu bindi bijyanye n’umuziki, Queen Cha yahishuye ko yiyandikira indirimbo ariko rimwe na rimwe agafatanya na Danny Vumbi usigaye yandikira indirimbo abahanzi benshi batandukanye bo mu Rwanda.

05/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(10)
KAVUYO
Queen cha komerezaho nda gukunda byahatari Courage kandi jyubanza Imana imbere biza gufasha. Je suis avec toi 👏🏽
justin
Queen cha courage ndakwemera
Rayvan Nick
queen cha arabikor xn
Rayvan Nick
queen cha arabikor xn
Rayvan Nick
queen cha arabikor xn
Eric Ndayishimiye
Njye uretse novkuba mfana Queen cha, nkunda umuntu ufite imico nk'iye.Courage kuri we!
j claude
sst ndakwemera kbx
Tresor
Jah bless beautiful ladie nice job
Tresor
Jah bless beautiful ladie nice job
Habineza jean paul
Ndagukunda cyane nkunda ibyukora nuko ubiko courage kbx
Sponsored Content