Abafana ba Rayon Sports bari bagiye gukubita Minnaert atabarwa na Polisi y'u Rwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abafana ba Rayon Sports bari bagiye gukubita Minnaert atabarwa na Polisi y'u Rwanda (Amafoto)

Abafana ba Rayon Sports bari bagiye gukubita Minnaert atabarwa na Polisi y'u Rwanda (Amafoto)

Nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n’Amagaju ibitego 2-1, abafana b’iyi kipe babajwe bikomeye no kubona batsindwa n’ikipe nk' Amagaju basaba ko umutoza yakwirukanwa ndetse bamwe bari bahize ko bamukubita ariko Polisi y’igihugu ibihosha bitaraba.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 maze iminota 90 uteranyijeho iminota 5 y'inyongera yose yarangiye ikipe ya Magaju itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino abafana ba Rayon Sports bagaragaje kutishimira bikomeye umusaruro w’iyi kipe kuko batiyumvushaga uburyo batsindwa n’ikipe n'Amagaju ndetse baririmbaga muri stade basaba ko uyu muzuyngu yakwirukanwa bakagura bamwe mu batoza  bayitoje mu myaka ishize barimo Didier Gomez ndetse na Irambona Masudi Djuma.

Nk’uko bisanzwe umukino urangiye abakinnyi bagiye gushimira abafana nk’ibisannzwe ariko abafana babirukana nabi babatuka bavuga ko nta na kimwe bifuza kumva kibaturutsemo.

Aba  bafana banze gusohoka muri stade maze bavuga ko bagomba gutegereza umutoza atashye bakamuha isomo ku buryo ahita areka ikipe yabo  agasubira iyi yavuye.

Nyuma yo kubona ibi polisi y’igihugu yahise ikaza umutekano ndetse ikumira abafana kugera aho imodoka y’umutoza niy'abakinnyi zari ziparitse, no gusohoka muri stade imodoka ya Minnaert yari iherekejwe na polisi.

Umwe mu bafana baganiriyte na Eachamps yagaragaje agahinda afite bitewe na Rayon Sports yihebeye itarimo kwitwara neza.

Yagize ati”Nukuri birababaje, dukumbuye amanota 3, ubu tegeze aho gutsindwa n’ikipe y’Amagaju? Ikipe yacu yishwe n’uriya muzungu naturekere ikipe agende rwose ntitukimukeneye, ni ukubona amanota 3 umutima ugiye kutuvamo? Nagende nagende yatwiciye ikipe, ubuse wavuga impamvu Shassir adakina ari iyihe?”

Umutoza w’iyi kipe Ivan Minnaert akaba avuga ko bafana bafite uburenganzira bwabo kuko batakwishima ikipe irimo itsindwa, gusa bagiye gushaka uburyo bagaruka mu bihe byiza byabo vuba.

Yagze ati”Ntabwoba mfite, birumvikana birababaje ariko natwe nk’abatoza, abakinnyi n’ubuyobozi biratubababaje ariko nta kindi nabikoraho, icyo tugomba gukora ni ugushaka uburyo tugaruka mu bihe byacu kandi vuba.”

Abafana b’iyi kipe bakaba batarimo bishimira umusaruro w’uyu mutoza muri iyi minsi  dore ko mu mikino 5 iheruka yatsinzemo umukino umwe gusa, kuko yanganyije na Gor Mahia 1-1, inganya na Yanga Africans 0-0, itsinda AS Kigali 1-0, inganya na Police FC 1-1 bakaba batsinzwe n'Amagaju 2-1.

Amaze kuvugana n'itangazamakuru polisi nizo zamuherekeje mu rwambariro

Bari bamutegereje hejuru y'umuryango w'urwambariro ari benshi bamutuka

Bamusabaga ngo abarekere ikipe

Bari bamutegereje ari benshi aho imodoka ye na bus z'abakinnyi zari ziparitse

Byasabye polisi kubasubiza hejuru ngo abakinnyi n'umutoza babanze bagende

Abakinnyi bahise babona uko basohoka binjira mu modoka

Minnaert, umunyabanga w'ikipe King na Claude basohoka Polisi yari ikimurinze ngo adasagarirwa n'abafana

Minnaert yinjira mu modoka

Imodoka ye yagiye imbere hari iya polisi

Yageze hanze isanga hari abantu benshi bamutegereje

bamwe mu bamotari bahise bakurikira imodoka ya Minnaert bamuvugiriza induru

05/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
yanick
Ako ibifana by a rayon bigira roho hhhhhh ninjiji kbx
Cyrille
Ya madolari arashize se? Erega iyo ingurube ibwaguye ikabura icyo irya, irya ibibwana byayo. Mbifurije umwiryane utagabanije.
Ndayisaba
Hhhhh mbega rayon
FAHD
Aba rayon ndabemera gusa imageragere haracyari imyanya myinshi ndabateza umwiryane imusaze hanyuma ninzira yabanzanye muzayibagirwe.ere murazira amafaranga mwabonye niyo nyirabayazana.shasir ihorere
Sponsored Content