Diamond yagiye muri Afurika y'Epfo gucyura Zari | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Diamond yagiye muri Afurika y'Epfo gucyura Zari

Diamond yagiye muri Afurika y'Epfo gucyura  Zari

Nyuma y’aho umuherwekazi Zari atandukanye n’ umuhanzi Diamond Platnumz bari bamaze igihe babana, biravugwa ko ubu baba biyunze, bagiye kongera kubana.

Umugore w’Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo Zari Hassan yatandukanye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya muri Gashyantare 2018. Uyu mugore yavuze ko arambiwe agasuzuguro k’uyu musore wigize impfizi y’igihugu, wamucaga inyuma uko bwije n’uko bukeye.

Zari yakunze kuvuga ko adashobora kubabarira Diamond kandi ko nta gahunda afite yo kongera gushaka umugabo.

Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacaracara ifoto Zari yashyize kuri Snapchat  igaragaza ibirungo bitandukanye by’abagore, maze ashimira umuntu wabimuhaye yise (Baba Nee) benshi bakaba bavuga ko yari ashatse kuvuga Diamond (Baba Nillan).

Ibi kandi byabaye mu gihe Diamond ari muri Afurika y’Epfo ndetse hari n’ifoto yagaragaye Zari ari kumwe an Babu Tale usanzwe ari umujyanama wa Diamond Platnumz.

Abakurikiranira hafi iby’umubano w’aba bombi bavuga ko Diamond yagiye gucyura Zari bari bamaze amezi ane batandukanye byeruye.

Diamond yari haerutse kwemeza ko ajya ajya mu rugo rwa Zari muri Afurika y’Epfo, gusa yahakanye ibyo gusaba imbabazi, avuga ko aba agiye gusura abana be.

Diamond yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Iyena yakoranye na Rayvanny aho mu mashusho yakoresheje Zari bakoze ubukwe. 

Babu Tale bivugwa ko yagiye gufasha Diamond gucyura Zari

06/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(9)
felix dada
nibyiza kuba zari yasubirana na diamond arko nanone diamond agabanye ubusambanyi kuko na zari ndabona afite ubushobozi bwo kumuhaza bishoboka
nabi
wambayeneza
Uwase provy
Wauw its amezing Diomond !to have Zali
Nivyiz Can Kub Basubirany Jew Dj Biramp Mbay Cyan
Jew Birampimbay Can Jew Dj Kub Basubirany
bruce nilla dangote
Safi sana nafulahii sana tena sana kusubila kuskia zari na daimond bamereudiana kabisa ongela sana baba nillan na mama tiffah
Shukuru Didier
Uyu muryango ndawukunda gose.narababay numvise ngo zari yatandukany na diamond kandi arabantu bampimbara iyo mbabony bompi barikumwe.bakwongera kuba umwe vyampibara pe
MUHIMPUNDU Vélaque
Vyoba ari vyiza sana. kandi nimukomeze muduhe inkuru muburundi turabakunda cane bavandi komerezoho ntimucikintege turabakunda cane.
Zouzou
Ndabakunda cyane nzishima musubiranye. Cyane cyane nkunda zari kuko n'umugore wiyubaha kdi uzi kwihangana. Ikigaragara cyo nuko akunda Diamond gusa yananijwe n'ubushurashuzi bwe.
vedaste
Iyi couple ngewe ndayikunda byanshimisha basubiranye rwose.
Habonimana Alexandre 1 week ago
nivyiz kuba basubiranye
Sponsored Content