Jay c yasobanuye impamvu ajyana na murumuna we ku rubyiniro muri Guma Guma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jay c yasobanuye impamvu ajyana na murumuna we ku rubyiniro muri Guma Guma

Jay c yasobanuye impamvu ajyana na murumuna we ku rubyiniro muri Guma Guma

Umuraperi Jay C uri mu bahanzi bahataniye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani, ashaka kwereka umuvandimwe we uko ikibuga cya muzika kimeze ariko ntago ashaka ko ahubuka ngo ahite yinjiramo vuba.

Mu bitaramo bya PGGSS ya 8 byabereye i Musanze n'i Gicumbi, yagaragaye  ari kumwe n’umusore umufasha ku rubyiniro na we ukora injyana ya Hip hop.

Mu kiganiro na Eachamps, Jay C yavuze ko uyu musore witwa Ishimwe Janvier ari umuvandimwe we ariko yirinda kugira byinshi amuvugaho yemeza ko hakiri byinshi ari kumwigisha kugira ngo abanze arebe ikibuga nabona byakunda ko akora umuziki na we ahite atangira kuko impano ayifite, adahatiriza’.

Yagize ati” Ubundi tuvukana turi babiri njye na we, ntago nshaka ko akora umuziki kuko uravuna gusa n'umuraperi mwiza ariko umuntu namara kubitegura neza, ikibuga afite uko  agitwara yaba mu bushobozi no mu bindi byose nshobora kuzabikora nkamufasha akinjiramo neza.”

Jay C yavuze ko igitaramo yakoreye i Musanze yacyishimiye  n’indirimbo ze yasanze abantu bazizi cyane,  ariko yirinze kugira byinshi avuga ahubwo yemeza ko abagize akanama nkemurampaka aribo baba babona byinshi kumurusha.

Uyu muraperi yongeye kubyutsa umutwe mu mwaka ushize yari amaze igihe kinini acecetse, yahise yinjirana indirimbo yise ‘Am back’ iramutumbagiza ndetse iri no muzatumye abantu benshi bemeza akwiye kwitabira irushanwa rya Guma Guma, ubu aharawe  mu yitwa ‘Sibomana’ na 'Tonight' yahuriyemo na Social Mula.    Murumuna wa Jay C aba amuri hafi ku rubyiniro rwa Primus Guma Guma

AMAFOTO: IGIHE

Tags

06/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ť pazzo ryan
mukomerezah kand ndabakund
Sponsored Content
Loading...