PGGSS8: Icyo Mico The Best avuga ku bemeza ko igikombe kiri hagati ya Bruce Melodie na Christopher | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PGGSS8: Icyo Mico The Best avuga ku bemeza ko igikombe kiri hagati ya Bruce Melodie na Christopher

PGGSS8: Icyo Mico The Best avuga ku bemeza ko igikombe kiri hagati ya Bruce Melodie na Christopher

Mu bahanzi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 8, Christopher na  Bruce Melodie nibo usanga akenshi bamwe bahurizaho bavuga ko byanze bikunze igikombe kizatwarwa n’umwe muri bo.

Mu bitaramo bibiri abahanzi 10 bari muri Pggss ya 8 bamaze gukora birimo icyabereye i Gicumbi n'icy'i Musanze aba bahanzi bombi bitwaye neza ariko by’umwihariko Melodie yitwara neza kurushaho mu gitaramo cyabanje cyabereye i Gicumbi ariko Christopher na we i Musanze yongera kugaragaza imbaraga ndetse aza kumwigaranzura.

Abantu mu matsinda iyo bari kuganira bavuga ku bya Guma Guma usanga benshi bahuriza kuri aba bahanzi ndetse ugasanga kwemeza uzahiga undi bigoranye cyane.

Mico The Best uri mu bahanzi icumi  bahataniye igihembo cya Primus Guma Guma ntago yemeranya n’abavuga Bruce Melodie cyangwa Christopher, bakamwirengagiza we n’abandi bari guhatana kuko avuga ko irushanwa ari irushanwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’igitaramo cyabereye i Musanze  yagize ati”Ntabwo njyewe nemeranya n’abavuga ko igikombe kizegukanwa n’umwe hagati ya Melodie na Christopher kuko twese turi mu irushanwa aricyo dushaka kandi umubare ugikwiriye urenze babiri."

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, muri Guma Guma yiha amahirwe angana 100% kandi akavuga ko nta wundi muhanzi abona uzamukurikira.

Bruce Melodie cyangwa Christopher bose iyo babajijwe ku by’ihangana ryabo muri iri rushanwa ry’uyu mwaka babica ku ruhande umwe akavuga ko abo bahatanye bose bafite imbaraga. Christopher we by’umwihariko yavuze ko uburambe afite abona buzatuma ashobora kweguka iki gikombe ariko abivuga atabyemeza kuko akanama nkemurampaka ariko gafite izo nshingano.

06/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
habumuremyi innocent
rwose christopher ni umusaza aragikwiye atagitwaye twapfa turibenshi nturutse RDCimasisi
dik-zho
akazi karakozwernariko irishanwarnnirushanwarnarko 2kibarimornbiraboneka
Ingabire mihigo
Christopher will made it
chance
ikigari
Sponsored Content