Umuhanzi ushaka kwegukana Zari yumvise ko yaba agiye gusubirana na Diamond amugira inama | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi ushaka kwegukana Zari yumvise ko yaba agiye gusubirana na Diamond amugira inama

Umuhanzi ushaka kwegukana Zari yumvise ko yaba agiye gusubirana na Diamond  amugira inama

Umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana washatse kurongora Zari, nyuma y'aho yumvise ko uyu mugore yaba agiye gusubirana na Diamond yamusabye kutabikora.

Mu minsi mike ishize Babu Tale usanzwe areberera inyungu mu muziki wa Diamond Platnumz we n’uyu muhanzi berekeje muri Afurika y’Epfo gusura Zari.

Uru rugendo rwakurikiwe n’impaka zakuruwe n’amagambo Zari Hassan wahoze akundana na Diamond banabana mu nzu bakaza gutandukana uyu mugore amubenze kubera kumuca inyuma.

Uyu mugore yashyize ifoto ku rubuga rwa Snapchat igaragaza ibirungo bitandukanye by’abagore, maze ashimira umuntu wabimuhaye yise (Baba Nee) benshi bakaba bavuga ko yari ashatse kuvuga Diamond (Baba Nillan).

Nyuma y’aya magambo ya Zari, umuhanzi wo muri Kenya witwa Ringtone Apoko umaze iminsi ahigira gukundana n’uyu mugore yahise yandika amagambo ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko uyu mugore naramuka asubiranye na Diamond azaba ahubutse.

Yagize ati ”Nshuti yanjye Zari ntiwakomeza gusoma igitabo cyuzuyemo amasomo warangije ndetse uzi n’uko kizarangira. Wavuye muri Egiputa ujya muri Kanani, none usubiyeyo byaba bibabaje. N’iki kizaba ku bakobwa barenga miliyoni wabwiye ko uri kubaka Zari mushya?”

Yunzemo ati “Inama yanjye kuri wowe ni ugushaka mu maso h’Imana. Kaza amasengesho usabe Imana kuguha icyerekezo, kugeza ubu twese tuzi ko utazasubirana na Diamond rero nta kibazo dutewe n’ibuhuha biri kuvugwa.”

Zari agitandukana na Diamond, Ringtone yahise atangira gukaza umurego avuga ko ashaka guhoza amarira uyu mugore. Mu  minsi ishize Zari yagiye muri Kenya uyu musore amushyira imodoka yamuguriye ku bw’amahirwe make  asanga amaze kuva kuri Radio yari kumusangaho.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Kenya Zari yabajijwe iby’urukundo rwe n’uyu musore avuga atanamuzi.   Zari na Babu Tale muri Afurika y'Epfo   Ringtone aherutse gushyira Zari imodoka birangira atamubonye   Zari aherutse kuvuga ko atazi uyu muhanzi umushakira hasi no hejuru

07/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...