Miss Vanessa yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Vanessa yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo

Miss Vanessa yahishuye ko  yongeye gusubira mu rukundo

 Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2015, wari umaze iminsi avuze ko agiye kwiha akaruhuko mu rukundo yongeye kugaragaza ko afite umukunzi ariko amugira ibanga.

Uyu mukobwa umukunzi we uzwi baheruka gukundana bigakomera ni Olivis wo mu itsinda rya Active. Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa muri 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana.

Mu 2016 urukundo rwabo rwakajije umurego ndetse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru batangira kwerura ko bakundana kandi badateze kubireka kubera umunezero udasanzwe buri umwe yahaga undi.

Ibyabo byaje kurangira muri 2016 n’ubundi nyuma y’amezi make batangiye guhamya ko bakundana. Batandukana Vanessa yabengeye Olivis ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari umwana agifite igihe cyo gukura.

Olivis nawe icyo gihe ntiyihanganye yahise abwira uyu mukobwa ko atagakwiye kumwita umwita umwana kandi yaramwambariye ukuri. Vanessa yaranenzwe nk’umuntu wabaye nyampinga gusa aza kumvikana mu itangzamakuru avuga nta gitangaza kirimo kuba yararyamanye n’uyu musore ngo kuko bakundanaga.

Mu mwaka ushize Vanessa yavuze ko agiye kumara amezi arindwi nta mukunzi afite ahishura ko namara umwaka wose atabona umukunzi azaba aciye agahigo kuva ku myaka 18 igihe yatangiraga gukundana.

Icyo gihe  yavuze ko kuva yagira imyaka 19 yakundanye n’uwo mu birwa bya Caribbean, ku myaka 21 agakundana n’uwo muri Canada, ku myaka 23 agakundana n’Umunyarwanda ndetse no ku myaka 24 akongera gukundana n’Umunyarwanda.

Vanessa yongeye kuvuga ko nibura agiye kwiha igihe cy’imyaka ibiri akareba ko byamukundira, gusa avuga ko nabona umuhungu mwiza, ukunda Imana, w’umukire,  uzi  kwita ku wo akunda mbere y’iyo myaka ibiri ashobora kuzahita abivamo akamuhata urukundo n’umutima we wose.

Uyu mukobwa ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25, yaciye amarenga y’uko yaba ari mu rukundo ariko abigira ubwiru ntiyagira byinshi avuga. Yafotoye Bibiliya avuga ko ari impano yahawe n’umukunzi. Ati “Umukunzi wanjye ni mwiza kurusha abanyu, aranzi ndetse azi n’ikingwa ku nzoka vuba.”

Hari n'indi shusho nayo yashyizeho arangije ashimira uwayimuhaye ati " urakoze rukundo."

Nyuma y’imyaka ibiri n’imisago Vanessa atandukanye na Olivis , uyu musore aherutse guhamya ko  bakibanye neza nk’inshuti zisanzwe kandi ko nta bindi birenze ibyo bateganya.

N’ubwo urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, mu minsi yashize Vanessa yacuditse bikomeye na Tracy wahoze mu cyahoze ar’itsinda rya TNP.  Mbere y’aho yigeze no kuvugwaho gukundana na Safi Madiba gusa biza kugaragara nk'aho byari ibihuha.   Impano Vanessa yahawe n'umusore basigaye bakundana   Vanessa amaze iminsi mu mahanga

07/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Apaco
Abo Bose Abambarira Ukuri
cris
hhhhhh ngonabona uwumukire unazi Imana, vanessa we afite iki muribyo(ubukire cg kumenya iyo Mana)?!!!!!!
Sponsored Content
Loading...