Dushimimana Lydia azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Universe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dushimimana Lydia azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Universe

Dushimimana Lydia azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Universe

Dushimimana Lydia wabaye Miss Heritage Rwanda 2018, azaserukira igihugu  mu irushanwa rya Miss Heritage Universe rizabera muri Uganda.

Iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, umunsi nyir’izina wo gutora nyampinga ni  kuwa 25 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Miss Heritage Universe izahuza abakobwa bagera kuri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye by'Isi. Dushimimana Lydia w’imyaka 19 wabaye Miss Heritage Rwanda 2018, yatoranijwe guhagararira u Rwanda biciye muri Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Iri rushanwa ifite intego yo guhuza ubwiza n’umurage mu kunezeza abantu, kwigisha, guhindura ubuzima bwa bamwe no kuzamura umuco wa buri gihugu binyuze muri ba nyampinga bazaba baserutse.

Iri rushanwa rya Miss Heritage Universe rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe mu buryo bumwe n’ubwa Miss Heritage Global yaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe abayiteguraga bakagirana amakimbirane, umwe agahita atangiza Miss Heritage Universe. Rizamara  ibyumweru bibiri abazitabira bazaba bacumbikiwe muri hoteli ya Pearl of Africa.

Uganda yatoranijwe kwakira iri rushanwa izahagararirwa na Miss Tourism Uganda 2017, Challa Elma Kapel. Yatoranijwe n’Umuvugizi  w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu witwa  Rebecca Kadaga.

Irushanwa rya Miss Hertage Global ry'uyu mwaka ryogamobaga kwitabirwa na Shimwa Guelda wari wabaye Miss Hertge Rwanda 2017. Muri 2016 Bagwire Keza Joanah yararyitabiriye naho muri 2017 ryitabirwa na Mutoni Jane   Dushimimana Lydia yambikwa ikamba  Uyu mukobwa niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Universe

   Challa Elma Kapel uzahagararira Uganda

07/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
john
Azajyayo ate c ko azaba ari mubizamini muri Iprc huye
Sponsored Content