Bahati wo muri Just Family yavuze ikintu yibukira kuri Sandra bashwanye yarafashe irembo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bahati wo muri Just Family yavuze ikintu yibukira kuri Sandra bashwanye yarafashe irembo

Bahati wo muri Just Family yavuze ikintu yibukira kuri Sandra  bashwanye yarafashe irembo

Bahati uri mu  bagize itsinda rya Just Family riri mu bahanzi bahataniye igihembo  cya Primus Guma Guma Super Star 2018, yavuze ko ikintu atazibagirwa ku Umumararungu Sandra bakundanye, ari umunsi wa mbere basomanye.

Iri tsinda rigizwe n’abasore batatu Bahati, Chris na Jimmy. By’umwihariko Bahati afite amateka yihariye n’umukobwa witwa Sandra Umumararungu bakundanye ndetse mu 2014 bagatangira kupanga ubukwe ariko bugapfuba uyu musore yaramaze no gutanga inkwano.

Mu kiganiro iri tsinda ryagiriye ku rubuga rwa Facebook rwa Primus itegura iri rushanwa, abafana babajije ibibazo bitandukanye bageze kuri Bahati bamubaza niba yaba yaratewe ibikomere no kuba atararushinze na Sandra kandi yari yarafashe irembo banamubaza icyo amwibukiraho.

Uyu musore mu gusubiza kwe yavuze ko atazibagirwa umunsi wa mbere asomana na Sandra wamenyekanye muri sinema nyarwanda.

Yagize ati” Urukundo ruraryoha iyo urikumwe n'umuntu nta kibazo gihari na none rukababaza iyo utandukanye na we umukunda. Icyo yankoreye nibuka , ni umunsi twasomanye  bwa mbere.”

Mu minsi ishize mu ndirimbo yitwa Nzasara ryashyize hanze, Bahati yumvikanyemo aririmba amwe mu mazina y’abiwabo wa Sandra biteza urujijo ariko mu kiganiro na Eachamps avuga ko abona nta kibazo kirimo kuko yiyibutsaga amarangamutima ye ndetse n’urukundo yagiranye na Sandra.

Aba bahanzi babajijwe ibibazo bitandukanye birimo kuba abantu baha amahirwe cyane Bruce Melodie na Christopher yo gutwara Guma Guma y’uyu mwaka, babyamaganiye kure bavuga ko atari ko biri kuko abahanzi bose bari mu irushanwa hari impamvu yatumye bajyamo kandi buri wese akaba afite amahirwe ijana ku ijana yo kwegukana igihembo.

Aba bahanzi kandi babajijwe icyo basaba Perezida Paul Kagame baramutse bahuye na we, bavuga ko ari ugufasha umuziki ukagira agaciro ku buryo ibitaramo byajya biba amasaha 24 nta gufungira abategura ibitaramo ndetse no kubaka inzu ziberamo ibitaramo.

Ku bavuga ko  iri tsinda ryasubiye inyuma, bavuga ko bibeshya kuko bafite ibikorwa byinshi bituma baba imwe mu matsinda ya muzika akomeye mu Rwanda.

Bahati na Sandra batandukanye bari hafi kubana

    Just Family mu kiganiro cyatumye Bahati avuga ikintu yibukira kuri Sandra

07/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...