Wolper wahoze akundana na Harmonize yongeye kumwandagaza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Wolper wahoze akundana na Harmonize yongeye kumwandagaza

Wolper wahoze akundana na Harmonize yongeye kumwandagaza

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzaniya Jackline Wolper wahoze akundana n’umuhanzi Harmonize, yise uyu musore umutekamutwe nyuma yaho atangaje ko azagaragara mu bitaramo ari gutegura.

Harmonize aherutse gutangaza ko ari gutegura ibitaramo kandi ko bizitabirwa n’uwahoze ari umukunzi we Jackline Wolper mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo bafitanye, dore ko mu minsi ishize bacananyeho umuriro Harmonize agashyira hanze urutonde rw’abagabo 11 baryamanye n’uyu mukobwa.

Wolper akimenya ko Harmonize yatangaje ko bazakorana igitaramo, ntiyashimishijwe n’aya magambo, maze, atangaza ko atazagaragara muri ibi bitaramo Harmonize ari gutegura, ahubwo ko ari guteka imitwe ku bantu kugira ngo bazaze ari benshi.

Yagize ati “ Ntabwo ndi muri Tanzaniya nta n’ubwo nzaba ndi mu gitaramo icyo ari cyo cyose, haba icya Mbagala cyangwa Posta. Njyewe Wolper ntaho mpuriye nabyo... ibyo bavuga byose ni ibinyoma ntaho mpuriye nabyo. Sinshaka ko abantu bakoresha izina ryanjye mu kuresha abantu, mureke abatekamutwe.”

Harmonize yatanduakanye na Wolper muri Mata 2017, aho uyu mukobwa yamushinjaga kumuca inyuma, agakundana n’umuzungukazi w’umutaliyani witwa Sarah bari kumwe kuri ubu.

Bahoze bakundana ariko bararebana ay'ingwe

Harmonize ahararanye n'umuzungukazi witwa Sarah

08/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Hamimu David
asanteb sanakbs
Boniface
Danger
Boniface
Danger
Boniface
Danger
og
thats cool lets him fuch them
Sponsored Content