Itariki yo gutora Miss/Mr Elegancy Rwanda 2018 yamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itariki yo gutora Miss/Mr Elegancy Rwanda 2018 yamenyekanye

Itariki yo gutora Miss/Mr Elegancy Rwanda 2018 yamenyekanye

Irushanwa rya Miss/Mr Eleganya ryari rimaze imyaka ibiri ridakorwa rigiye kugaruka ndetse nta gihundutse ibirori  nyir'izina bikazaba muri Kanama 2018.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2016, icyo gihe ryabereye muri Hôtel des Mille Collines. Ryegukannwe n’uwitwa Chris Junior Rutagengwa wabaye Rudasumbwa naho Nasra Umutoni agirwa Nyampinga waryo.

Ryari ryateguwe na Claudette Uwamahoro usanzwe ari umunyamideli w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye mu Bubiligi ndetse n’undi munyarwandakazi witwa Muhayimana Clarisse uba mu Rwanda.

Kuva mu 2016, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryahise rigenda biguruntege ndetse ntihagira abatorwa bo gusimbura abari begukanye ikamba muri uwo  mwaka kugeza na n’uyu munsi.

Nyuma y’imyaka ibiri, Muhayimana Clarisse uri mu baritegura yahamirije Eachamps ko irushanwa rigiye kugaruka yemeza ko muri Kanama 2018 ari bwo bazatora abazahiga abandi.

Yagize ati”Imyiteguro igeze kure, turateganya gutora Mr na Miss Elegancy Rwanda 2018 kuwa 11 Kanama. Hari ibindi byinshi turi gutegura ariko hatagize igihinduka ni ayo matariki igikorwa kizaberaho.”

Clarisse yavuze ko batarateganya uburyo abashaka guhatana baziyandikishamo, avuga byinshi bazabivuga mu kiganiro bazagirana  n’itangazamakuru mu minsi iri imbere. Yanavuze ko  umwe mu bo bagombaga gukorana witwa Jordan aherutse kubaca ruhinga nyuma agatangaza ko bamweguriye gutegura irushanwa kandi atari byo.   Muhayimana Clarisse uri mu bategura iri rushanwa    Claudette wabaye Miss Rwanda Belgique ufatanya na mugenzi we gutegura irushanwa  Umutoni na Rutagengwa begukanye iri rushanwa banamaranye ikamba imyaka ibiri

08/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content