Abaririmbyi batsindiye ibihembo muri Abbey Star Project batahiye kurebwa kuri televiziyo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abaririmbyi batsindiye ibihembo muri Abbey Star Project batahiye kurebwa kuri televiziyo

Abaririmbyi batsindiye ibihembo muri Abbey Star Project batahiye kurebwa kuri televiziyo

Abaririmbyi batsinze irushanwa ryari rigamije guteza imbere urubyiruko rufite impano yo kuririmba rya Abbey Star Project bavuga ko batabashije kubona ibihembo bari baremerewe ubwo irushanwa ryatangiraga.

Mu mwaka wa 2016 nibwo hatangiye irushanwa ry’abaririmbyi ryitwaga Abbey Star Project, aho ryari rigamije gufasha urubyiruko rufite impano mu kuririmba. Iri rushanwa ryamaze amezi atandatu rikaba ryaracaga kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahatanaga baririmbaga umuziki w’umwimerere bagahabwa amanota akanama nkempurampaka kabaga kagizwe na bamwe mu nararibonye mu muziki bo mu Rwanda.

Ni irushanwa ryari rizanye itandukaniro ugereranyije n’andi yabanje ndetse benshi bari baritezeho kuzaba isoko y’abahanzi bakomeye b’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Abbey Star Project yasojwe hahembwe abaririmbyi batatu bahize abandi, aho Willy Claude Karengera yabaye uwa mbere yemererwa ahabwa amafaranga ibihumbi 500 no gukurikiranwa imyaka 3. Uwakabiri yabaye Uwikuzo Genevieve(Favour)  wahawe amafaranga ibihumbi 300 akanemererwa gukurikiranwa mu muziki mu gihe cy’imyaka 2, uwagatatu aba Binego Toussaint (Extra) wemerewe gukurikiranwa mu muziki mu gihe cy’umwaka umwe.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Extra umwe wari wemerwe gukorerwa alubumu mu gihe cy’umwaka umwe, yatubwiye ko ntabyo yigeze akorerwa kuko irushanwa rikirangira bahise babwirwa ko kampani yateguye iki gikorwa yahombye.

Yagize ati “ nabashije kuba uwa gatatu, ariko muri uwo mwaka haje kubamo ikibazo cy’uko kampani yahise igira ikibazo irafunga. Mu minsi ya mbere tutarasinya amasezerano nibwo hajemo ibibazo, batubwira ko bahombye, mbese batakomeza umushinga.”

Extra akomeza avuga ko kuba barabwiwe ko umushinga wahombye batarasinya amasezerano byabaye inzitizi ikomeye kuri bo kuko batari kubasha no kujya mu nkiko kuregera ibyo bemerewe.

Uyu musore uri mu bafite impano mu rap ariko ukirwana no gushaka aho amenera ngo abanyarwanda bamubone, avuga ko icyo yari yiteze mu iri rushanwa ntabyo yabonye ahubwo yataye umwanya we w’ubusa.

Yagize ati “ igihombo cyo kirahari birumvikana kuko nk’ikintu uba wafatiye umwanya, amezi 6 uri mu irushanwa uvuga uti nimva hano hari ahantu nzagera, kandi ubona ko n’ubushobozi buhari, ariko noneho bakakubwira ngo ibintu ntibiri bube, ibyo ari byo byose ugira ikintu mu mutima kitari cyiza.”

N’ubwo ibyo bemerewe batabibonye Extera avuga ko iri rushanwa ryamufashije gusa n’aho amenyekana kuko byacaga kuri televiziyo kandi bigakurikiranwa n’abantu benshi. Will Claude Karengera wabaye uwambere ntabwo acyumvikana mu muziki, naho Favour wari wabaye uwa kabiri, ubu ari kwiga mu Ishuri rya Muzika i Muhanga. Undi muhanzi wabashije gukomeza umuziki waciye muri iri rushanwa ni Victor Rukotana wakoranye indirimbo na Uncle Austin yitwa Mama Cita

Twagerageje kuvugisha abahinde ba nyiri kampani ya Abbey Media Group iri rushanwa ntabwo byadukundiye.

Mu Rwanda hakunze kumvikana amarushanwa atandukanye agamije gufasha abana bafite impano, nyamara abenshi bavuga ko batabona ibyo bari baremerewe, ahubwo ababitegura baba bishakira indonke.

Favour yakomereje mu ishuri ry'umuziki

Willy Claude we yaburiwe irengero

Extra nawe aracyarwana no kubona aho yamenera

Ubuyobozi bwa Abbay Media Group bwarabatengushye

08/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content