Rayon Sports inganyije na Musanze, yigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports inganyije na Musanze, yigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)

Rayon Sports inganyije na Musanze, yigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona  (AMAFOTO)

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 23 wahuzaga Rayon Sports na Musanze FC urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports iguma ku mwanya wa 3 aho irimo kugenda isigwa cyane n'amakipe bihanganiye igikombe ari yo AS Kigali na APR FC.

Ni umukino uba warabaye mu kwezi gushize ariko Rayon Sports ikaba yari yagiye muri Tanzania gukina  na Yanga Africans mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup uhita uba ikirarane.

Ni umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y'i  Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018 umukino wabonaga witabiriwe n’abantu besnhi cyane.

Abasore b’umutoza Seninga batangiye ubona basa n’abanyotewe igitego, ubona ko bashaka gukora ibyo Amagaju yakoreye  Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino w’ikirarane.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Rwatubyabaye bukaba bwagerageje kuzibira ubusatirizi bwa Wai yeka na Bokota Kamana Labama.

Ku ruhande rwa Rayon Sports na bo basatiriye ndetse babona amahirwe harimo n’umutambiko w’izamu  watewe na Niyonzima Olivier Sefu ariko umupira ntiwajyamo. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri umutoza Ivan Minnaert yagitangiye akora impinduka akuramo Mugisha Gilbert wari wagowe n’igice cya  mbere hinjiramo Ismaila Diarra.

Ni nako kandi  Manishimwe Djabel yaje gusimburwa na Rutanga Eric naho Mutsinzi Ange asimbura Pierrot. Ku ruhande rwa Musanze Wai yeka yaje  guha umwanya Peter Otema, Selieman Mudeye akaba yaje gusimburwa na Japhet naho Ramadhan asimburwa na Francois.

Amakipe yakomeje gusatirana ariko Musanze igenda ibona amahirwe menshi ariko Bokota Labama na Peter Otema ntibahirwa no kureba mu izamu rya Rayon Sports.

Umukino waje kurangira ari 0-0. Kunganya uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports bisobanuye ko irangije imikino yayo y’ibirarane iri ku mwanya wa 3 n’amanota 45, ikaba isa nirimo kugenda iva mu rugamba rwa shampiyona isigaje imikino itanu ngo irangire, irarushwa amanota 6 na AS Kigali ya mbere naho APR FC ya kabiri ikaba ifite amanota 50.

Iyi kipe ya Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 16 Kamena 2018 ihura na APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanjemo

Umutoza Ivan Minnaert na Seninga Innocent basuhuzanya mbere y'umukino

Yannick na Bokota bahanganiye umupira mu kibuga

Rwatubyaye amaze kugongana na Kassim

Byabaye ngombwa ko hitabazwa abaganga

Harimo ihangana ryinshi

Abafana bari benshi

Rwatubyaye agerageza kuzibira Suleiman  ngo Kassim afate umupira

Thierry na Moses

Nyandwi Saddam agerageza gucikana umupira Suleiman Mudeyi

Saddam Nyandwi

Irambona Eric akorera ikosa Kaburuta

Ifoto igaragaza ishusho y'ikibuga cya Musanze

N'ubwo Rayon Sports itari mu bihe byiza, abafana bari baje kubashyigikira

Kevin Muhire yari ahari n'ubwo atakinnye yari yaje gushyigikira bagenzi be

Kanamugire Moses agerageza gucenga Manishimwe Djabel

08/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content