Abahanzi bahataniye PGGSS ya 8 bataramiye i Kabuga (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bahataniye PGGSS ya 8 bataramiye i Kabuga (Amafoto)

Abahanzi bahataniye PGGSS ya 8 bataramiye i Kabuga (Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 kamena 2018 , abahanzi 10 bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super  Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 8 bataramiye mu isoko ry’I Kabuga.

Ni igitaramo cya kabiri bakoze mu bitazatangirwa amanota nyuma y’icyo bakoreye i ruhuha mu karere ka bugesera mu cyumweru gishize.

 Iki gitaramo cyabereye mu mbuga y’isoko ry’i Kabuga aho abatuye muri aka gace bari babucyereye baje kwihera ijisho uburyo abahanzi bahatiniye Pggss ya 8 babasusurutsa. Buri muhanzi yabibukije ko bakwiye kumushyigikira kugirango azegukane iki gihembo kiri ku isonga mu bihabwa abanyamuziki mu Rwanda

Ibi bitaramo bito bizabera no mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu turere ibya Pggss 8 bitangirwa amanota bitazaberamo , abahanzi bose baririmba mu buryo bwa Play Back bacurangirwa n’umu Dj.

Irushanwa rya Pggss riri kuba ku nshuro yaryo ya munani uyu mwaka rihataniwe n’abahanzi 10 barimo Active, Bruce Melody, Christopher, Jay C, Just Family, Khalfan, Mico The Best, Queen Cha, Uncle Austin na Young Grace.

Aba bahanzi bamaze gukora ibitaramo bibiri birimo icyo bakoreye mu karere ka Gicumbi n’icyo bakoreye i Musanze , Tariki ya 16 kamena 2018 , bizakomereza mu karere ka Huye.

Mc Buryohe niwe wayoboye iki gitaramo

Dj Chris niwe wavangaga imiziki

Primus yafashaga abafana kwica inyota

Young Grace niwe wabanje ku rubyiniro

Uncle Austin aririmba Everthing yakoranye na Meddy

Queen Cha 

 Mico The Best 

Umuraperi Khalfan witabiriye Guma Guma bwa mbere

Just Family 

Jay C

Christopher

Bruce Melody

Active baririmbye banabyina nkuko basanzwe babikora

Tags

08/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Walter
Hhhhhhhh nubundi uzayitwara arazwi rwose ubu name account ye bamaze kutandik mugende gake
Rutikanga
Mwese amahirwe masa
mukiza
tubari inyuma abo ba musicians bakomerez aho
Abimana
Byari Byiza Pe
Sponsored Content