Bakame yarahiye ko atazongera gukoresha amarozi kugeza Minnaert avuye muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bakame yarahiye ko atazongera gukoresha amarozi kugeza Minnaert avuye muri Rayon Sports

Bakame yarahiye ko atazongera gukoresha amarozi kugeza Minnaert avuye muri Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yiyemereye ko yakoreshaga amarozi ‘juju’ ariko akaba yarabivuyemo gusa akemeza ko azabisubiramo umutoza Ivan Minnaert yavuye muri iyi kipe.

Si kenshi uzumva umukinnyi yemeza ko akoresha juju, usanga n’ababikoresha hano mu Rwanda batabyemera dore ko no mu nkuru Eachamps.rw iheruka gukora ku ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda Bakame yari yahakanye ko adakoresha amarozi ndetse ko nta n’uwamushuka ngo ayakoreshe ngo abyemere.

Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi ntiri heza bitewe n’ubwumvikane bucye buri muri iyi kipe bitewe n’uko isa niyacitsemo ibice hakaba hari igice kidashaka umutoza ari nacyo Bakame abogamiyeho ndetse n’ikindi kimushyigikiye.

Nk’uko byumvikanye mu majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamabaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018 humvikanamo Bakame yemera ko yajyaga akoresha juju ariko akaba yarabicitseho kubera umutoza Ivan Minnaert akaba azongera kubikoresha umunsi yavuye muri iyi kipe, akaba yanashimangiye ko atari we wenyine ahubwo n’abandi bakinnyi babiretse.

Yagize ati”Abantu bose bakora biriya bintu iwacu kubera umunzu barabiretse(byo gukoresha juju bashaka intsinzi), … Nanjye nabivuyemo rwose naravuze ngo ntayo ndikuruhira nzabigarukamo umuzungu nagenda.”

Si ibi gusa kuko muri iki kiganiro Bakame yagiranye n’uwo yahaye izina rya Kibonge wamufashe  amajwi atabizi yabwiye Bakame ukuntu ku mukino w’Amagaju, Djemba usanzwe ashinzwe ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports yafashije umutoza w’Amagaju Rumumba Sosthene kumushakira intsinzi maze bagatsinda 2-1.

Bakame akaba nawe yari agiye gukomoza ukuntu no kuri AS Kigali Djemba yari agiye gutera umugongo Rayon Sports, gusa Kibonge yamuciye mu ijambo atarabirangiza.

Hongeye kumvikanamo kandi ko Rayon itagombaga gutsinda umukino wa Musanze(Baje kuwunganya 0-0) kuko abakinnyi bose nta n’umwe ugifite umutima w’ikipe bitewe n’umuzungu Ivan Minnaert.

Ni umukino kandi Bakame atakinnye yasigaye i Kigali kuko umutoza Ivan Minnaert atashakaga kumukoresha ndetse ngo akaba atanamushaka mu ikipe ye.

Ku wa kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1, habaye inama y’igitaraganya aho abakinnyi bagera kuri 20 bahise banasinya ko batifuza umutoza Ivan Minnaert.

Tags

09/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(17)
Happy
Wongere wumve iriya audio neza kandi uce no kwa muganga bakurebere ko mu matwi nta kibazo kirimo ubundi usubire mwishuri ukore revision witonze kubyo wize ubone kugaruka wandike
Ndayishimiye John Damas
Ntago byoroshye pe!rnAbantu babagabo kweri muri 2019rnBakaba Bakirimuribyo ?
Ngabonziza
What does juju means?
xl
Mana we ,juju koko ,hhhhhhhh,natwe ngo turafana
Alx
Nubundi Twex Turabiziko Juju Ikoreshwa Mur Reyon
Rukundo
Nonese woe juju wabyunvishe cg nibyo witecyerereje wa munyamakuru we?? Ibyo ukeka nta na kimwe cyemeza ko yavugaga Juju .Gutangaza amakuru uko ari ntuvuge ikintu uko kiri utazanyemo uko utekereza ibintu byawe
Olivier
Iyi nkuru nta bunyamwuga ifte,iyo uvuze ngo yavuze ko yakoreshaga Juju ubikuye he?muri iriya audio ya Bakame nta na hamwe biri keretse niba ahubwo umutekerereza
SPRS
NIBYO KABISA NA JYENDE
Ka leodomir
Nimumwirukane kuko abafana twacitse kukibuga pe
Ka leodomir
Nimumwirukane kuko abafana twacitse kukibuga pe
More Comments
Sponsored Content
Loading...