Abakinnyi ba Rayon sports basinyiye ko badashaka Minnaert bababajwe n'umuyobozi wabavuyemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba Rayon sports basinyiye ko badashaka Minnaert bababajwe n'umuyobozi wabavuyemo

Abakinnyi ba Rayon sports basinyiye ko badashaka Minnaert bababajwe n'umuyobozi wabavuyemo

Ni kenshi nyuma y'isinya ry'umutoza Ivan Minnaert byagiye bivugwa ko muri Rayon Sports haba harimo ibitagenda neza ndetse ko ikipe yacitsemo ibice, gusa nta gihamya zari zihari, ibintu byaje kuba bibi cyane nyuma y'uko abakinnyi bagiye inama na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagasinya impapuro mu ibanga ko badashaka umutoza ariko izo mpapuro zikaba zashyizwe ku ka rubanda bamwe bikaba bishobora kubagiraho ingaruka.

Nyuma y'umukino batsinzwemo n' Amagaju yatsinze ibitego 2-1, abakinnyi bagera kuri 20 bamaze kubyumvikanaho basinye ku rupapuro ngo bemeze ko badakeneye umutoza mukuru w'iyi kipe Ivan Minnaert. Si abakinnyi gusa kuko n'abatoza bamwungirije hari ibaruwa yagaragaye basinyeho.

Gusa ubwo ibi byabaga ndetse bikanatangazwa mu ijoro ryo ku wa 5 Kanema 2018,  bamwe ntibabyemeye dore ko n'abanyirubwite(abakinnyi) babihakanye.

Amakuru yaje kwemezwa na bamwe mu bakinnyi bemeye kugira icyo batangariza Eachamps ariko bakifuza ko amazina yabo yagirwa ibanga, bavuze ko byagorana kuzongera kugira igikorwa nk'iki bakora kuko babikoze babwirwa ko ari ibanga bizakemukira mu buyobozi ariko bakaba baratunguwe no kubona iyo lisiti ku mbuga nkoranyambaga ku buryo na bamwe byatangiye kubagiraho ingaruka.

Yagize ati " Nibyo ibyo byabayeho ntacyo naba nkihisha kuko byagiye kumugaragaro, ubundi twari twabwiwe ko ari lisiti izatwarwa mu buyobozi nta handi, none twayisanze ku karubanda, njye ubu nta kindi gikorwa nk'iki nakongera gukora uraza kureba hari benshi bashobora kubigenderamo."

Mugenzi we nawe yavuze ko ubundi ukuntu byakorwaga winjiraga ugasanga hari umuntu ufite lisiti ukiyandika ukanasinya, gusa ngo byakoreshejwe n'abantu benshi kuko uwo umwe yasangaga afite lisiti si we undi yayisanganaga. Icyo bose bahurizaho ni uko biyanditse bakanasinya bazi ko ibyo bakora gusa bari babwiwe ko ari ibanga nyuma bagatungurwa no kubisanga hanze.

Bikimara gutangazwa ko baba basinye, kapiteni w'iyi kipe Bakame yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ibyo ntabyabayeho kandi ko niba baranasinyishijwe we atasinye.

Yagize ati" Ni jnama twarimo n'abayobozi ba Rayon Sports n'abandi bantu benshi cyane, ibyo byo gusinya sinabibonye njye sinasinye pe kuko inama yarangiye mpita njyana na Rutanga Eric ni we wangejeje aho nari nasize imodoka yanjye, kereka niba abasinye barasinyiye muri bus."

Urutonde rw'abasinye rugisohoka Bakame ni we wari nimero ya mbere mu basinye aho yahise anaba uwa mbere mu bagizweho ingaruka n'iyi lisiti kuko amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko yahise ahagarikwa n'umutoza Ivan Minnaert akanamwambura igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga aho ubu kapiteni ari Kwizera Pierrot.

Martin Rutagambwa usanzwe uri muri komisiyo y'iterambere rya siporo amakuru yemeza ko ari we wari uhagarariye iki gikorwa dore ko ari na we wafashe iya mbere agashyira lisiti kumugaragaro nyuma akaza kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko icyo yari agamije kwari ukwerekana ikibazo kiri mu ikipe kandi akaba yarakigaragaje aho yasanze Rayon Sports ifite abakinnyi n'abatoza ariko nta kipe ihari kuko buri umwe yibereye mu bye nta mwuka w'ikipe ukibaranga bafite.

Byitezwe ko hashobora kuzaba impinduka muri iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino mu bijyanye n'abakinnyi n'imitoreze igihe cyose Ivan Minnaert azaba agikomeje kuyobora iyi kipe.

Urutonde rw'abakinnyi basinyiye ko batifuza umutoza Minnaert

Ibaruwa y'abatoza bungirije Minnaert

09/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
arex sacheuz
ko caka kujya mukademi ako ariko kose nimero yanjye 0728044601
Sponsored Content
Loading...