Umunyarwandakazi ari mu bahatanira ibihembo bya Miss Africa Belgium | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyarwandakazi ari mu bahatanira ibihembo bya Miss Africa Belgium

Umunyarwandakazi ari mu bahatanira ibihembo bya Miss Africa Belgium

Umukobwa witwa Assia Cynthia ari mu bakobwa bahatanira igihembo cya Miss Africa Belgium 2019 kizatangwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Assia Cynthia  ahatanye n’abandi bagera kuri 14 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Africa ariko baba muri kiriya gihugu.

Iri rushanwa rifite intego yo kuzamura umwana w’umukobwa uba muri diaspora  mu buryo butandukanye; burimo kumushishikariza gukomera ku muco , kumutinyura  akagaragaza impano n’ubumenyi bwe no kumushishikariza gukora.

Abakobwa bahatanye batangiye gutoranywa mu ntangiro z’uyu mwaka gusa amarushanwa nyir’izina ateganijwe kuba kuwa 12 Ugushyingo 2018 ahitwa Palais des Congrès I Liège.

Ku rubuga rw’iri rushanwa rwa hagaragaraho amafoto atandukanye n’amashusho  by’aba bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma  bari guhatanira ikamba mu bikorwa bitandukanye bigaragaza imyiteguro, birimo kwiga intambuko n’ibindi birimo no guhura n’abayobozi batandukanye bahagarariye Ibihugu bya Afurika bakomokamo  mu Bubiligi.

Stephanie Stevens ufite inkomoko mu Rwanda  yegukanye iri kamba rya Miss Belgium Africa 2016 .    Assia Cynthia uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa  Belgium 2019, izaba mu Ugushyingo uyu mwaka    Cythia wambaye ikanzu y'ubururu na bagenzi be baherutse kugira umusangira n'abategura iri rushanwa 

   Ifoto ya Cynthia n'abo bahatanye

09/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content