Abo mu muryango wa Diamond bakamejeje berekana ibishimangira ko Zari ariwe waremewe umuhungu wabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abo mu muryango wa Diamond bakamejeje berekana ibishimangira ko Zari ariwe waremewe umuhungu wabo

Abo mu muryango wa Diamond bakamejeje berekana ibishimangira ko Zari ariwe waremewe umuhungu wabo

Nyina wa Diamond Sandra Kassim cyangwa [Mama Dangote] n’umukobwa we mukuru witwa Esma Abdul, batangaje uruhuri rw’ibeyerekana umumaro wa Zari mu buzima bwa Diamond.

Zari na Diamond batandukanye muri Gashyantare ku munsi w’abakundana, aho Zari yanditse kuri Instagram avuga ko arambiwe umugabo nka Diamond uhora azerera mu bagore. Yavuze ko agiye kubaho mu buzima bwe atagikeneye kongera gushaka abagabo kuko Diamond  yamuhaye umuhurwe.

Mu minsi ishize hagaragaye ibimenyetso by’uko Zari yaba agiye kugaruka mu rugo rwe,  birimo kuba Umujyanama wa Diamond yaragiye kwinginga Zari muri Afurika y’Epfo ngo agaruke mu rugo nawe akaza guca amarenga yo kumushimira ashimagiza impano yari yamushyiriye.

Mu kiganiro Nyina wa Diamond n’umukobwa we witwa Esma bagiranye na Tanzanian Daily, bagaragaje ko Zari ari ntagereranywa mu rugo rwa Diamond ndetse banahishura ko kuva yagenda ibintu byazambye.

Mama Dangote yagize ati”Ikintu cyo cyonyine nzi n’uko Zari yaremewe umuhungu wanjye[Diamond]. Azi   kumugusha neza akumva ari umugabo, gukora isuku ugasanga mu rugo  hakeye ndetse by’umwihariko azi gufata neza abuzukuru banjye.”

Mushiki wa Diamond witwa Esma Abdul na we yunze mu rya nyina avuga ko ntawundi mugore wasimbura Zari ndetse ko bamutegerezanyije amashyushyu akagaruka mu rugo rwe I Madale.

Ati”Zari ni ntagereranywa. Azi gukora icyari cyose kugira ngo urugo rugire isuku. Ubu twamaze kumenya agaciro ke mu buzima bwa Diamond, dushaka ko agaruka mu rugo rwe I Madale turamutegereje.”

Abo mu muryango wa Diamond biyumvamo cyane Zari ndetse bumva nta wundi wamusimbura mu buzima bw’umuhungu wabo, bakunda kubigaragaza mu bihe bitandukanye.

Mu minsi itatu ishize Esma yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko amukumbuye, yashyizeho ifoto ye arangije ayiherekeresha agatima aramubwira ngo ‘ijoro ryiza’. Ibi byongeye gushimangira ko uyu mugore yaba ari mu nzira agaruka mu rugo rwe.

Nyina wa Diamond aherutse gushyamirana na Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond amusanze mu buriri bw’umuhungu we amurema inguma. Yavuze ko yanga uyu mugore n'umutima we wose ndetse ko atari mu bakazana yifuza.

    Diamond atarashwana na Zari    Diamond avuga ko umuhungu we akwiranye na Zari nta n'undi bahuza    Esma uva inda imwe na Diamond yashimangiye ko Zari ariwe wa mbere mu buzima bwa musaza we    Esma ni inshuti magara ya Zari

09/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content