Rwanda Cycling Cup: Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace kitiriwe kwibuka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwanda Cycling Cup: Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace kitiriwe kwibuka

Rwanda Cycling Cup: Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace kitiriwe kwibuka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 shampiyona y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ‘Rwanda Cycling Cup’ yari yakomeje hakinwa agace ka 3 kiswe Race to Remember, aho kaje kwegukanwa na Uwizeyimana Bonaveture waherukaga kwegukana irushanwa rya Tour du Cameroun mu cyumweru gishize, akaba ari na we wari wegukanye agace ka kabiri.

Aka gace kahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kanganaga n’ibirometero 130, kwari ukuva i Kigali berekeza i Nyanza, bagera mu mujyi wa Nyanza bakahazenguruka inshuro 4.

Ingimbi n’abari n’abategarugori bo bakaba bahagurukiye i Kamonyi na bo berekeza i Nyanza bahagera bakahazenguruka inshuro 4 ku ntera y’ibirometero 97.

Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka  Rwanda Cycling Cup ko ku wa 19 Gicurasi 2018 kavaga i kayonza kerekeza i Muhanga, Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 yongeye yegukana aka gace ka Gatatu akoresheje amasaha 3 n’iminota 36, ni mu gihe yakurikiwe na Gasore Hategeka w’ikipe ya Nyabihu wakoresheje amasaha 3 n’iminota 38.

Mu batarengeje imyaka 23 Munyaneza Didier ni we wegukanye aka agace ni mu gihe mu bari n’abategarugori Nzayisenga Valentine ari we wabaye uwa mbere.

Mu duce 3 tumaze gukinwa muri 12 tugize Rwanda Cycling Cup ya 2018, aka mbere kegukanywe na Munyaneza Didier ni mu gihe utundi 2 duheruka twatwawe na Uwizeyimana Bonaventure.

09/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content