Akimana ukomoka mu Rwanda yakubiswe inshuro mu irushanwa rya Miss Suisse Francophonie | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Akimana ukomoka mu Rwanda yakubiswe inshuro mu irushanwa rya Miss Suisse Francophonie

Akimana  ukomoka mu Rwanda yakubiswe inshuro mu irushanwa rya Miss Suisse Francophonie

Akimana Fanny ukomoka mu Rwanda ntiyabashije kwegukana umwanya mwiza mu bahataniraga ikamba rya Miss/Mr Suise Francophone.

Umukobwa witwa Akimana Fanny  yari ari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Suise Francophone, ariko ntiyabashije kwegukana igihembo kuko yaje ku mwanya wa cumi. Iri rushanwa rigira ibice bibiri harimo igice cyo gutora rudasumbwa ndetse na nyampinga.

Ibirori nyir’izina byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Kamena 2018 mu nzu y’imyidagaduro y’ahitwa Casino Barrière Montreux   mu Busuwisi. Abakobwa n’abasore bari bahatanye babanje kwiyerekana mu byiciro bitandukanye imbere y’akanama nkemurampaka.

Uwitwa Amelia Gianna yabaye Nyampinga n’aho Cèb Guiseppi aba rudasumbwa,  Luna Bach yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga n’aho Maike Ferreira yabaye igisonga cya mbere cya rudasumbwa, Mélanie Rodrigues yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga n’aho Fernando Neves aba igisonga cya kabiri cya rudasumbwa.

Ibi bihembo nibyo bihembo nyamukuru muri iri rushanwa ndetse nyampinga na rudasumbwa bahise bakatisha itike yo kuzahagararira Ubusuwisi mu irushanwa rya Miss Supranational 2018.

Akimana ukomoka mu Rwanda yari ahatanye n’abandi bakobwa 24, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Busuwisi ahitwa Canton de Vaud mu 1996[afite imyaka 22]. Avuka kuri se ukomoka mu Rwanda no mu Burundi ndetse na nyina ufite inkomoko mu Busuwisi.

Amashuri abanza  n’ayisumbuye yayize mu Busuwisi, ubu yiga mwaka wa gatatu  mu Bufaransa  amasomo ye ya kaminuza ajyanye n’ubumenyi mu bya politiki, akunze kuba mu mujyi wa Lille.    Miss na Mr Suise Francophone 2018    Miss na Mr Suise Francophone 2018 n'ibisonga bye bari kumwe na Miss na Mr Suise Francophone 2017    Miss na Mr Suise Francophone 2018 n'ibisonga byabo    Akimana Fanny ukomoka mu Rwanda ntago yabashije kwegukana umwanya mwiza   Akimana yari aherutse kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere cya  Miss East Africa France 2017 

10/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content