APR FC inganyije na Police FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona(AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

APR FC inganyije na Police FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona(AMAFOTO)

APR FC inganyije na Police FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona(AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC ibonye amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego 1-1 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 22. ku rutonde APR FC niyo iyoboye n'amanota 51 inganya na AS Kigali ya 2.

Uyu mukino w’ikirarane uba warakinwe mu kwezi gushize kwa Gicurasi ariko uza gusubikwa n'ishyirahamwe ry'umupira wa maguru mu Rwanda kugira ngo Police FC ibanze ikureho ikirarane yari ifitanye na Miroplast.

Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino ibura kapiteni wa yo Mugiraneza Jean Baptiste Migi uri mu mvune ndetse na Rugwiro Herve ufite amakarita atamwemerera gukina uyu mukino, gusa muri 18 yari yagaruyemo Twizerimana Martin Fabrice umaze iminsi mu bihano, ndetse Buregeya Prince yongera kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Ikipe ya Police FC na yo yagiye gukina iki kirarane idafite na yo Mico Justin na Abbedy bafite imvune ariko yari yagaruye Nzarora Marcel na Ndayishimiye Celestin batakinnye umukino wa Rayon Sports.

Ikipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu umukino watangiye ubona banyotewe n'igitego dore ko botsaga igitutu ikipe y'ingabo z'igihugu maze ubwugairizi bwa APR FC bugenda bukora amakosa Mousstapha aba yabyaje umusaruro nko ku munota wa 5 ariko umupira uyoboka hanze y'izamu.

Police FC yakomeje gusatira cyane ndetse iza kubona igitego ku munota wa 9 gitsinzwe na Ndayishimiye Dominique ku mupira Muzerwa Amini yateye mu izamu nyumay’amakosa ya Aimable Nsabimana maze umuzamu Kimenyi akawukuramo hakabura myugariro wo kuwukura imbere y'izamu.

APR FC yakinnye igice cya mbere cyose ubona iri hasi nta mahirwe menshi yagerageje kurema avamo ibitego, igice cya mbere cyaje kurangira ari iki gitego kimwe cya Police FC ku busa bwa APR FC.

Petrovic yatangiye igice cya kabiri akora impinduka akuramo Nshimiyimana Amran hinjiramo Byiringiro Lague, yasatiriye cyane ndetse ibona amahirwe ariko kureba mu izamu bibanza kubagora.

Ku munota wa 68 APR FC yakoze impinduka za kabiri havamo Issa Bigirimana hinjiramo Nshuti Dominique Savio.

APR FC aya maraso mashya yari yongereye mu kibuga yayifashije gusatira cyane maze ku munota wa 72 Aimable Nsabimana wari wagiye agerageza kuba yatsinda igitego n'umutwe ntibimuhire, kuri iyi nshuro byamuhiriye maze yishyurira APR FC n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 77 APR FC yakoze impinduka za nyuma havamo Muhadjiri Hakizimana hinjiramo Martin Fabrice. Ku ruhande rwa Police FC Usabimana Olivier yaje gusimbura Nsengiyumva Moustapha ni na ko Muzerwa Amini yaje guha umwanya Iradukunda Bertrand. Ku munota wa 85 Police FC na yo yakoze impinduka za nyuma havamo Meddy hinjiramo Nzabanita David.

Umukino waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye. Ibi byari bivuze ko umunsi wa 25 urangiye APR FC iyoboye n'amanota 51 inganya na AS Kigali ya kabiri ariko ikaba iyirusha ibitego 2. Rayon Sports ya 3 ifite 45 naho Police FC yagumye ku mwanya wa 6 n'amanota 41 inganya na Etincelles ya 5.

APR FC na Police FC zizongera gucakirana tariki ya 20 Kamena 2018 muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro nyuma y'uko tariki ya 15 Kamena 2018 APR FC ikina na Rayon Sports mu munsi wa 26 wa shampiyona.

11 ba APR FC bari babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino

Issa bigirimana agerageza gucika Hussein

Nshimiyimana Amran agerageza guhindura umupira imbere y'izamu


 

Nsengiyumva Moustapha agerageza gucikana  umupira Nsabimana Aimable watsindiye APR igitego cyo kwishyura

Lague yacenze Moustapha asigara hasi

Muhadjiri agerageza gutangira umupira ngo utarenga

Savio winjiye mu kibuga asimbuye yahinduye umukino

10/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content