Ndahiro Liliane yavuze impamvu abahatanye muri Miss Rwanda bashobora gushorwa mu busambanyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ndahiro Liliane yavuze impamvu abahatanye muri Miss Rwanda bashobora gushorwa mu busambanyi

Ndahiro Liliane yavuze impamvu abahatanye muri Miss Rwanda bashobora gushorwa mu busambanyi

Uwase Ndahiro Liliane wabaye Nyampinga wabanye n’abandi neza (Miss Congeneality 2018) avuga ko abakobwa baba barahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bafite ibyago byinshi byo gushukwa n’abagabo no gucuruzwa ari nayo mpamvu abasaba gushishoza.

Muri iyi minsi hakunze kumvikana ibyaha by’icuruzwa ry’abantu ryibasira cyane cyane aba b’abakobwa bajyanwa mu bindi bihugu bizezwa kubona ubuzima bwiza, bagerayo bagakoresha imirimo y’urukozasoni n’ubusambanyi.

Ibi biri mu bimwe Miss Ndahiro Liliane yavugiye mu kiganiro yatanze mu nteko rusange y’urubyiruko y’Akarere ka Gasabo yabaye mu cyumweru gishize, aho avuga ko ari imwe mu mbogamizi abana b’abakobwa bahura nazo.

Mu Kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Eachamps, yagarutse ku bakobwa baba barahatanye mu irushanwa rya Nyampinga y’u Rwanda baba bafite ibyago byo gucuruzwa no gushukwa n’abagabo kurusha abandi bakobwa batazwi.

Yagize ati “ Iyo wagiye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, uba waragiye ku mugaragaro, amafoto yawe aba ari ahantu hose, abantu benshi wowe utazi baba bakuzi, birumvikana ntabwo waba uri nk’undi mukobwa wese uba utaragiye mu irushanwa.”

Ndahiro Liliane avuga ko n’ubwo aba bakobwa bari mu mwanya ushobora gutuma bagwa mu bishuko, badakwiye kubyitwaza, ahubwo ko bakwiye kureba kure bakamenya ibibafitiye akamaro.

Yagize ati “Ntabwo wabigira urwitwazo. Ibintu byose ni ukwitonda kandi ugashishoza. Nta mukobwa ujya muri Miss Rwanda adafite imyaka 18, ndumva ntabwo baza ngo bagushuke uko biboneye kose. Niyo mpamvu rero ugomba kumenya icyo ushaka, ukamenya aho werekeza, ntihagire umuntu ugufata ngo akujyane aho ashaka.”

Ubwo bari mu gitaramo Njya/ Mva rugamba muri Gashyantare 2018, Bamporiki Edouard yibukije abakobwa bahatanira Miss Rwanda ko hari ibintu bibategereje hanze aha kandi atari byiza. Yanavuze ko ubwe azi umukobwa umwe mu bahatanye mu myaka yashize wajyanywe n’undi mu bagabo atari abizi.

Yagize ati “Hari uwo batwaye ahantu atwara na mugenzi we, agezeyo umuhuza n’umuntu arangije arahamura arigendera,(ndabizi narabimenye), akaba azi ngo umuntu bajyanye niwe agendeyeho, ahageze ahita aba umushyitsi w’imena wari utegerejwe, bamuvugisha ururimi atumva, bamubwira imibare atumva, arahaguruka aragitsinda.”

11/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...