Rutayisire Noella azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Queen Of African Union | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rutayisire Noella azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Queen Of African Union

Rutayisire Noella azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Queen Of African Union

Umukobwa witwa Rutayisire Isabelle Noella niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Queen of  African Union azaba mu mwaka utaha wa 2019.

Miss African Union ni irushanwa ry’ubwiza rishya ryo ku rwego rw’Afurika.  Iri rushanwa rizahuza abakobwa bakomoka mu bihugu 54 bigize umugabane w’Afurika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Instagram rw’iri rushanwa ngo rizitabirwa n'abari hagati y'imyaka 20 na 30, rikba rigamije gushyigikira abari n’abategarugori bo muri Afurika.

Umunyarwandakazi witwa Rutayisire Isabelle Noella niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa. Uyu mukobwa ari mu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba akunze kugaragara mu birori bitandukanye akora protocole.

Nta bandi bakobwa bazahagararira ibihugu byabo muri Queen of African Union, gusa irushanwa riteganyijwe kuba muri Gicurasi 2019, rikazabera mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Noella Rutayisire yavuze ko yamenye ibijyanye n'iri rushanwa biciye ku mbu nkoranyambaga, bikamutera umuhate wo guhagararira igihugu cye.

Kuba nta bunararibonye asanzwe afite mu marushanwa y’ubwiza, Rutayisire Noella avuga ko bitazamubuza kwitwara neza, by’umwihariko kuba Perezida Paul Kagame ari we uyoboye Umurya wa Afurika Yunze Ubumwe, nawe afite ishyaka ryo kwegukana ikamba ryawo.

Yagize ati “icyizere cya mbere mfite ni ukuba naragize umuhate nkabimenya abandi batarabimenya. Kuki se Rwanda Inspiration Back Up batabimenye? ,kuki se abandi babinyuragaho? Ntekereza ko umuhate mfite wo kubimenya ari nawo nzakomerezaho kugira ngo gihagarariwe neza.”

Yunzemo ati “urabizi ko nyakubahwa Paul Kagame ari we uyoboye AU mu bitekerezo byanjye ndashaka ko n’ikamba ritaha iwacu.”

Avuga ko hakiri igihe kinini cyo kwiga no kwitegura ku buryo umunsi nyir’izina uzaba nta kibazo na kimwe afite.

Amafoto ya Noella Rutayisire

11/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content