Iby'ingenzi wamenya ku banyarwandakazi babiri bari mu bahataniye ikamba rya Miss Africa Belgium | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Iby'ingenzi wamenya ku banyarwandakazi babiri bari mu bahataniye ikamba rya Miss Africa Belgium

Iby'ingenzi wamenya ku banyarwandakazi babiri bari mu  bahataniye ikamba rya Miss Africa Belgium

Umukobwa witwa Kantarama Assia Uwera Uwase Cynthia n’undi witwa Umutesi Ornella bakomoka mu Rwanda, bari mu bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Miss Africa Belgium 2019 rizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Aba bakobwa bahatanye n’abandi bagera kuri 13 bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Africa ariko baba gihugu cy'Ububiligi biganjemo abo muri Congo na Angola.

Iri rushanwa rifite intego yo kuzamura umwana w’umukobwa uba muri diaspora  mu buryo butandukanye; burimo kumushishikariza gukomera ku muco , kumutinyura  akagaragaza impano n’ubumenyi bwe no kumushishikariza gukora.

Mu kiganiro aba bakobwa bakomoka mu Rwanda bagiranye na Eachamps, bavuze imigabo n’imigambi bafite.

Umutesi Ornella…

Uyu mukobwa yavutse mu 1995, avukira mu Rwanda. Ku myaka 2 yahise yerekeza mu gihugu cy’Uburundi agaruka mu Rwanda afite imyaka 12, ku myaka 15 ahita yerekeza mu Bubiligi ari n’aho abarizwa kugeza uyu munsi. Ababyeyi be bose ni Abanyarwanda.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda no mu Burundi. Ubu yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’itumanaho muri kaminuza ya ISFSC iherereye  mu Bubiligi.

Ornella yabwiye Eachamps ko icyatumye yitabira iri rushanwa rya Miss Africa Belgium ari uko yabonye iri rushanwa rifite umwihariko agereranije n’andi marushanwa y’ubwiza ajya abona.

Yagize ati”Ni ubwa mbere nitabiriye amarushanwa nk’aya. Icyatumye nitabira ni uko iri rushanwa ritandukanye n’ayandi. Ntabwo ari uburanga gusa bareba hari n’imico y’abakobwa kubana n’abandi, uko bitwara n’ibindi byinshi.”

Ubusanzwe uyu mukobwa akunda kugaragara mu bikobwa byo kurwanya ivanguraruhu mu bihugu bitandukanye by’i Burayi ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yishimira ko u Rwanda ruri gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anaterwa ishema cyane no kuba u Rwanda rwarahaye ijambo abagore n’abakobwa.

Ornella yavuze ko afite icyizere gisendereye kuko ibisabwa byose byatuma aba Miss Africa Belgium abyujuje. ati "Icyizere cyo kwegukana ikamba mfite ni 100% kuko nk'uko bareba cyane imico y'abakobwa kandi icyo cyiri mu byo mfite cyane n'ibindi byose mbona nzitwara neza."

Kantarama Assia Uwera Uwase Cynthia…

Assia yavukiye i Kigali  mu 1998, ahava afite imyaka 11. Yiga ishami ryitwa Auxilliaire Administrative et d’Accueil mu mwaka wa 6 mu ishuri rya Institut Technique Frans Fisccher Bruxelles.

Mu kiganiro na Eachamps yavuze ko icyatumye yitabira iri rushanwa ari ukwerekana ko abana b’abakobwa hari icyo bashoboye ndetse no kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Asaba abategura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ko bajya bita cyane ku rurimi rw’ikinyarwanda kurusha izindi ndimi z’amahanga ndetse bakerekana cyane ibijyanye n’umuco w’Abanyarwanda. Avuga ko yiteguye kwitwara neza kuko bizahesha ishema igihugu cye akomokamo.

Icyo aba bakobwa bose bahuriyeho…

 Ornella na Assia bose bahuriza ku kuba Kayibanda Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2012, ariwe bafatiraho icyitegererezo bitewe n’imico ye ndetse n’ubwitonzi bwe.

Assia ati” Njyewe umukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda mfatiraho urugero ni Aurore Kayibanda, ndamukunda nkunda imico ye.”

Ornella na we yunze mu rya mugenzi we, ati”  Mu ba miss bo mu Rwanda nkunda Aurore Kayibanda ni mwiza, yitwara neza icy’ingenzi ndanamuzi kuko twize kuri St Joseph yari asanganywe ubwitonzi n’ubupfura.”

Icyo bavuga ku mwambaro wa bikini…

Assia  yemeza ko umuntu yambara bikini bitewe n’aho ari  akanavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, ariko ko biramutse bibaye ngombwa ko yayambara mu irushanwa runaka yabikora kuko yaba ari uguhatana.

Ornellla na we ntabwo ajya kure ya mugenzi we, avuga ko kwambara bikini ari uburenganzira bw’umuntu.

Abakobwa bahatanye ikamba rya Miss Africa Belgium batangiye gutoranywa mu ntangiro z’uyu mwaka,  gusa amarushanwa nyir’izina ateganijwe kuba kuwa 17 Ugushyingo 2018 mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Gutora bizatangira mu kwezi gutaha.

    Ornella ukomoka mu Rwanda uri guhatanira ikamba rya Miss Africa Belgium   Kantarama Assia Uwera Uwase Cynthia na we ari mu bahatanira ikamba rya Miss Africa Belgium

11/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...