Abasifuzi bagomba kumenya ko APR FC atari ikipe y’igihugu – Albert Mphande | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abasifuzi bagomba kumenya ko APR FC atari ikipe y’igihugu – Albert Mphande

Abasifuzi bagomba kumenya ko APR FC atari ikipe y’igihugu – Albert Mphande

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Albert Mphande nyuma y’umukino w’ikirarane yaraye anganyijemo na APR FC igitego 1-1 yifatiye ku gahanga abasifuzi avuga ko bakwiye kumenya ko ikipe ya APR FC atari yo kipe yonyine iri mu Rwanda, nyuma yo kutishimira imisifurire ya bo muri uyu mukino.

Ni umukino wabereye kuri Stade Reagional i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 maze amakipe yombi anganya 1-1.

Ni umukino waranzwe no kutishimira imisifurire ku mpamde zombi nko ku mutoza Albert Mphande wa Police FC akaba avuga ko abasifuzi batamubaniye ku gitego cya kabiri umusore we Muzerwa Amini yatsinze bakacyanga bavuga ko yaraririye.

Nyuma y’uyu mukino Albert Mphande yavuze ko atishimiye na gato imisifurire y’uyu mukino bitewe n’abasifuzi babogamiye kuri APR FC bigatuma abura amanota 3.

Yagize ati” Ntabwo nishimiye ibyemezo by’abasifuzi, iki ni gihugu kimwe ntabwo ari ikipe imwe iri mu Rwanda, kuri njye twatsinze ibitego 2-1 ariko abasifuzi kimwe bacyanze, reba uburyo babahaga amakosa adakenewe. Niba dushaka ko umupira wacu utera imbere reka n’abasifuzi bazamure urwego rwabo, APR FC ntabwo ari ikipe y’igihugu, ni kipe nk’izindi.”

Gusa n’ubwo avuga ibi umutoza wa APR FC na we avuga ko yibwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aimable Nsabimana umukino wenda kurangira ku mupira wari uvuye kuri kufura umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko yaraririye.

Kugeza ubu nyuma y’uko APR FC na AS Kigali zinganya amanota 51 ubundi itegeko rivuga ko harebwa umukino wazihuje kugira ngo haboneke ikipe iza imbere y’indi. Gusa kuba imwe yaratsinze indi umukino ubanza indi igatsinda uwo kwishyura, byabaye ngombwa ko hitabazwa umubare w’ibitego zizigamye maze APR FC ifata umwanya wa mbere aho izigamye ibitego 27 mu gihe AS Kigali izigamye 25. Police FC ikaba yo iri ku mwanya wa 6 aho inganya amanota na Etincelles 41, ariko Etincelles ikaba yarayitsinze imikino yombi.

11/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content