Kigali: Umukobwa yangiwe kwinjira mu kabyiniro kuko afite ubumuga bw'uruhu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kigali: Umukobwa yangiwe kwinjira mu kabyiniro kuko afite ubumuga bw'uruhu

Kigali: Umukobwa yangiwe kwinjira mu kabyiniro kuko afite ubumuga bw'uruhu

Umukobwa ukomoka muri  Zimbabwe witwa Uyauya yavuze yangiwe kwinjira mu kabyiniro ka Cocobean gaherereye mu mujyi wa Kigali ngo kuko afite ubumuga bw’uruhu (Albino).

Iby’ihohoterwa ryakorewe Uyauya byamenyekanye ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, ubwo yandikaga ubutumwa kuri Twitter agaragaza agahinda yatewe no kuba yarangiye kwinjira mu kabyiniro ko mu mujyi wa Kigali kitwa Cocobean ngo kuko afite ubumuga bw’uruhu, mu ijoro ryo kuwa gatandatu.

Yagize  ati “Nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo Cocobean yanyangiye kwinjira mu kabyiniro kuko mfite ubumuga bw’uruhu”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko we n’inshuti ze bakomeje guhendahenda abashinzwe umutekano ngo babareke binjire,ikibazo kikanagezwa ku buyobozi bw’aka kabyiniro ariko biranga biba iby’ubusa.

Yagize ati “Nagize inshuti nziza, bagerageje kuvugana n’abashinzwe umutekano[bouncers], twahamagaye ubuyobozi[bwa Cocobean] ubwo twari tukiva aho buratubwira ngo tugaruke tuvugane, twarabikoze. Tugeze ku muryango twabwiwe ko twajya aho badukeneye.”

Ubuyobozi bw’akabyiniro ka Cocobean bwisobanuye ko nta mukiriya n’umwe bujya buheza kandi ko bari gukurikirana uwaba yarabigizemo uruhare kugira ngo abihanirwe ndetse ntibizanongere.

Bagize bati “ buri wese ahawe ikaze kuri serivisi zacu. Ntabwo dusubiza inyuma abafite ubumuga bw’uruhu (albino). Turi kubikurikirana kugura ngo uwabigizemo uruhare abihanirwe kugira ngo ntibizanongere kubaho ukundi. Tubiseguyeho ku byabayeho.”

Ikiganiro kirekire cyagiriwe kuri Twitter ku bw’iri vangura ryakorewe Ayauya, abantu batandukanye bagaragaje ko babajwe n’ibyabaye, ndetse hari n’abagaragaje ko ari ibisanzwe, dore ko abazangu bafatwa neza kurusha abirabura.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnstone Busingye nawe yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Urakoze kugaragaza iki kibazo Uyauya. Tugiye kugikurikirana.”

Ubutumwa bugaragaza ivangura ryakorewe Ayauya

Cocobean bavuze ko batarobanura abakiriya babo

Julius Bizimungu yemeza ko abirabura bafatwa nabi muri Cocobean

Minisitiri w'Ubutabera yiyemeke gukurikirana iki kibazo

11/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Uwimana
Cocobean ariko nibintu byabo gusubiza inyuma abantu. Especially abirabura. Niba abazungu aribo speciality yabo I don't know.
Mpame Rodney
Cocobean for real this is too much with the so called bouncers!! You have embarrassed our country. Am not offending anyone here but you guys your professional should always match with your IQs and maturity level! Please stop spoiling our country's name. Clubs are public places where everyone has equal rights. I think the owners of such places should be held responsible cause we believe those bouncers before starting serving they consider their trainings to handle sensitive matters and that should be the first criteria during recruitment!
Sponsored Content
Loading...