Umukino wa APR FC na Rayon Sports wigijwe imbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wigijwe imbere

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wigijwe imbere

Muri gahunda nshya y’imikino isigaye ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2017/2018, biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2018 aho kurangira tariki ya 1 Nyakanga 2018, ni mu gihe umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 16 kamena washyizwe tariki ya 15 Kamena 2018.

 Kugeza uyu munsi shampiyona igeze ku munsi wa wa 25 ikaba isigaje iminsi 5 ngo isozwe. Byari biteganyijwe ko umunsi wa 26 uzakinwa tariki ya 16 Kanama ari na bwo Rayon Sports na APR FC zigomba gucakirana, gusa kuri gahunda byahindutse kuko uzakinwa tariki 15 Kamena 2018.

Umunsi wa 27 uzakinwa tariki ya 18 kamena, umunsi wa 28 uzakinwa tariki ya 21 Kamena, umunsi wa 29 uzakinwe tariki ya 24 Kamena ni mu gihe umunsi wa 30 ari na wo wa nyuma uzakinwa tariki ya 27 Kamena 2018. Imikino yose izajya ibera rimwe aho biteganyijwe ko izajya itangira saa 15:30’

Ku gikombe cy’Amahoro, FERWAFA yafashe umwanzuro wo kwigiza imikino ya ¼ imbere kugira ngo batabangamira ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera mu mpera z’uku kwezi turimo.

Imikino ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro ikaba izakinwa tariki 19-21 Nyakanya 2018 ni mu gihe imikino kwishyura izaba tariki ya 24 Nyakanaga 2018. Amakipe azakomeza muri ½ akaba azakina imikino ibanza tariki 2 Kanama 2018 naho iyo kwishyura ibe tariki ya 5 Kanama na ho umukino wa nyuma ube ku wa 8 Kanama 2018.

Dore gahunda y’imikino ya shampiyona isigaye

Umunsi wa 26, tariki ya 15 Kamena 2018

APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko)
Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe)
Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera)

Umunsi wa 27, tariki ya 18 Kamena 2018

Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15:30)
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade Kicukiro)
SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane)
Amagaju FC vs Sunrise FC (Stade Nyagisenyi)
Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda, 13:00)
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs APR FC (Stade Mironko)

Umunsi wa 28, tariki ya 21 Kamena 2018

Espoir FC vs Rayon Sports FC (Rusizi)
Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro)
Kirehe FC vs Bugesera FC (Kirehe)
Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs Marines FC (Nyagisenyi)
APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
Gicumbi FC vs Miroplast FC (Gicumbi)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)

Umunsi wa 29, tariki ya 24 Kamena 2018
Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
APR FC vs Gicumbi FC (Stade Amahoro)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Police FC (Bugesera)
Miroplast FC vs Espoir FC (Mironko)
SC Kiyovu vs Mukura VS (Stade Mumena)
Rayon Sports FC vs Sunrise FC (Stade Amahoro)
Musanze FC vs Marines FC (Stade Ubworoherane)

Umunsi wa 30, tariki ya 27 Kamena 2018

Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi)
Police FC vs Kirehe FC (Kicukiro)
Espoir FC v APR FC (Rusizi)
Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
Sunrise FC vs Miroplast FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)

11/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...