Abantu b'ibyamamare bagiye bagaragaza ko bafana ikipe ya Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abantu b'ibyamamare bagiye bagaragaza ko bafana ikipe ya Rayon Sports

Abantu b'ibyamamare bagiye bagaragaza ko bafana ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon sports iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ifite abafana benshi ndetse barimo n’abantu bazwi cyane mu Rwanda.

Abayifana bayita ikipe y’Imana, Gikundiro n’ayandi menshi kubera ibintu bitandukanye, bashingira ku kuba ari ikipe y’abafana itagize ikintu na kimwe ishingiyeho kandi igakomeza kugira igikundiro mu bantu benshi.

Yaba ab’ifite cyangwa abafite duke bose bahurira ku rukundo rutagabanyije usanga bakunda iyi kipe, ihangana bikomeye na APR FC yaba mu bafana cyangwa mu bundi buryo bwose butuma buri imwe ikomeza kwigwizaho ibikombe n’abafana.

Rayon Sports imaze igihe kinini ariko by’umwihariko yafashe iri zina mu 1965.

Hari abahanzi n’abandi b’ibyamamare bafana iyi kipe ariko bamwe ntago bakunda kubishyira hanze kubera ko bashobora kugonganisha  abafana babo. Eachamps yabakoreye urutonde rwa bamwe mu bazwi mu Rwanda bagiye babigaragaza ku karubanda ko bayikunda.

Marina

Uyu muhanzi amaze igihe kitari kinini mu muziki ndetse mu 2017 nibwo izina rye ryatangiye kumvikana cyane mu matwi ya benshi. Iyo umubajije ikipe afana nta kuzuyaza ahita akubwira ko yihebeye Rayon Sports.

Danny Vumbi

Danny Vumbi ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, yatangiriye umuziki mu itsinda rya The Brothers ryaje gusenyuka buri wese agaca inzira ye. Ubu amaze kumenyekana cyane ku giti cye nk’umuhanzi ndetse by’umwihariko afite uruhare runini mu myandikire  y’ibihangano byinshi by’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Uyu nawe akunda kugaragaza ko akunda Rayon Sports byo gupfa ndetse ikaba imuhora ku mutima.

Mike Karangwa

Mike yahoze ari mu itangazamakuru ndetse yanabaye umuhanzi, ariko ubu yabaye abihagaritse. Na we ari mu bazwi utajya yihishira ko akunda Rayon Sports iri mu ikipe zikunze guhanganira igikombe na APR FC.

Queen Cha

Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Mugemana Yvonne, ni umwe  mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ariko ntago akunda kubivuga cyane kubera gutinya ko bamwe mu bafana be bakundaa APR FC batangira kumwishisha.

King James

Ruhumuriza James cyangwa se King James mu muziki, ni umwe mu bafana b’imena ba Rayon Sports, usanga ku bibuga bitandukanye yagiye kureba imipira iyi kipe yakinnye ndetse akunda kuvuga ko ayikunda byimazeyo.

Mico The Best

Mico The Best amenyerewe mu bahanzi bakomeye cyane bakora injyana ziganjemo iya Afrobeat. Kwamamara kwe byaturutse ku ndirimbo yitwa ‘Umuzungu’, ubu akunzwe mu zindi zitandukanye zirimo iyitwa Arashotorana.

Uyu muhanzi na we ari mu bahanzi batajya bahisha amarangamutima yabo iyo bigeze ku ikipe ya Rayons Sports.

Young Grace

Uyu muhanzikazi na we amaze iminsi agaragaza ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports, by'umwihariko yakuruwe na Yannick Mukunzi uri mu bakinnyi bakomeye b'iyi kipe. Mu minsi ishize anaherutse kwifotoza amafoto yambaye imyambaro y'iyi kipe biteza impagarara.

Safi Madiba

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz, ari mu bafana b'imena ba Rayon Sports. Na we akunda kubigaragaza ndetse akunze no kwitabira imikino itandukanye y'iyi kipe.Uretse aba, hari abandi b’ibyamamare bafana iyi kipe ariko batajya bakunda kubigaragaza. Uyu munsi n’uru rutonde twahisemo kubakorera ariko tuzagenda tubashakira n’abandi baba bafana iyi kipe cyangwa andi akomeye ya hano mu Rwanda.

11/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
MUGENZI Laurent
Butera Knowles carihe we?
F
Queen cha ark arabigaragaz kko Match nyinshi arazireba mwongereh na social mula
Yung Genius
Highlight Muze Wibagiwe igisumizi Riderman yabivuze mwiyumvira ko numwana azabyara azamutoza gukunda Rayon Sports
NSENGIMANA Kimasa
Aba Ba Stars TurikumwernKuko Rayor Sport Nzayigw' inyumarnNdayemera Weeeeeeeeeeeeeee
Girukubonye Eric
Ray. oya bage bigaragaza tubamenye kd tunababere abafana . Naho ubundi Ray niya bakize niyabakene niyatwese
Girukubonye Eric
Ray. oya bage bigaragaza tubamenye kd tunababere abafana . Naho ubundi Ray niya bakize niyabakene niyatwese
lukman sam
Kbs ndabemeye bikaze noneho ooh rayon!!
Sponsored Content