Nyamitari yemeza ko ijwi ry'Imana ryamuhamagariye kujya mu ndirimbo z'Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyamitari yemeza ko ijwi ry'Imana ryamuhamagariye kujya mu ndirimbo z'Isi

Nyamitari yemeza ko ijwi ry'Imana ryamuhamagariye kujya mu ndirimbo z'Isi

Patrick Nyamitari wahoze aririmba indirimbo zihimbaza yagaragaje ko kuririmba izisanzwe ari ukumvira umuhamagaro Imana yamushyizemo.

Patrick Nyamitali yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana zirimo  Niwe Mesiya, Uri Imana, Iyo Mana, Iwacu, n’izindi nyinshi.  Yari umwe mu bahanzi bakunzwe mu myaka ya za 2009 kuzamura, akaba mu nkingi za mwamba muri uyu muzika ufasha benshi bakunda guhemburirwa mu kuramya Imana.

Bitunguranye, ku buryo butavuzweho rumwe ahagana mu 2012 uyu muhanzi yatangiye  kuvuga ko agiye kwita ku bihangano byitsa ku mahoro, nyuma aza gutangira kumvikana mu z’urukundo na n’uyu munsi niho abarizwa.

Abakunzi be ndetse n’abafite imyemerere yo gusingiza bamwe ntabwo babifashe neza, aho bamwe batangiye kuvuga ko yataye umurongo ariko na n’uyu munsi we siko abibona kuko yemeza ko ari ukumvira Imana byatumye ayoboka indirimbo z’urukundo.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda mu kiganiro Samedi détente, Nyamitali yavuze ko atemeranya n’abavuga ko yaguye akaririmba indirimbo zihabanye n’ubutumwa buhembura roho za benshi, ahubwo yemeza ko ari icyemezo cyiza.

Ati “ Byanga bikunze nagombaga kuva mu ndirimbo zihimbaza Imana kuko iyo Imana iguhaye impano iguha n’icyerekezo kugira ngo uzakure kandi icyerekezo cyanjye  cyagiye cyaguka hazamo ingingo zitandukanye z’indirimbo zisanzwe ntangira kwiyumvamo ibihangano by’ubuzima busanzwe, icyo ni Imana yakimpaye ntabwo ari satani.”

Yunzemo ati”Impano n’Imana yayimpaye, n’icyo cyerekezo cyo kuririmba indirimbo zisanzwe n’Imana yakimpaye. Ni icyemezo kiza rero kuko numviye ijwi ry’Imana.”

Nyamitari yemeza ko abavuga ko kuva mu ndirimbo zihimbaza byatumye asubira inyuma bibeshya kuko byatewe ahubwo n’uko ari kubaka ibintu bishya.

Ubu, Nyamitali amaze amezi arenga arindwi  muri Kenya aho ari gukorera ibihangano mu nzu ifasha abahanzi ya More Media yanasinyemo amasezerano y’imyaka 3.

Yavuze ko hari byinshi yiteze kuri iyi mikoranire n’iyi nzu iri kumufasha ndetse akaba ari gukabya inzozi z’ibyo yahoze yifuza ariko akemeza atagiye gukorera burundu umuziki muri Kenya. Muri iyi nzu amaze gukoreramo indirimbo zitandukanye zirimo Ndaje, Wallah n’indi yitwa Mboko.

11/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...