Breaking: Minnaert, Jeannot na Lomami bahagaritswe muri Rayon Sports, Bakame ashobora kugaruka mu ikipe bidatinze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking: Minnaert, Jeannot na Lomami bahagaritswe muri Rayon Sports, Bakame ashobora kugaruka mu ikipe bidatinze

Breaking: Minnaert, Jeannot na Lomami bahagaritswe muri Rayon Sports, Bakame ashobora kugaruka mu ikipe bidatinze

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bufashe icyemezo cyo guhagarika abatoza ba Rayon Sports ari bo umutoza mukuru Ivan Minnaert, umutoza wungirije Jeannot Witakenge ndetse na Lomami Marcel ushinzwe kongerera ingufu mu bakinnyi, ni mu gihe umunyezamu Bakame we ashobora kuba yababariwe adasibye umukino n'umwe. 

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n'aba batoza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kamena 2018, ubuyobozi bw'iyi kipe bwafashe umwanzuro wo kubahagarika bitewe n'umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa muri iyi kipe.

Nk'uko amakuru agera kuri Eachamps abivuga ndetse yahamirijwe n'umwe mu bari muri iyo nama, yavuze ko bahagaritswe kugeza igihe kitazwi ni mu gihe Bakame we ashobora kuba yabariwe.

Yagize ati" Nibyo, inama yarangiye bahagaritswe kugeza igihe kitazwi. Bakame we ba kapiteni bamusabiye imbabazi ariko ubuyobozi ntiburafata umwanzuro. "

Biteganyijwe ko komite nyobozi ya Rayon Sports yicara kuri uyu mugoroba bagafata umwanzuro kuri ubu busabe bwa Bakame wasabiwe imbabazi.

Ibi bibaye mi gihe Rayon Sports yitegura umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 na APR FC, ikipe ishobora kuzaba iri mu maboko y'umutoza w'abazamu Nkuzingoma Ramadhan wanakoresheje imyitozo y'uyu munsi. 

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatsindwa n'Amagaju 2-1 ni bwo umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba mu ikipe ya Rayon Sports wafashe indi ntera, abafana bavuga ko badashaka umutoza, ni na bwo hasohotse inyandiko zasinyweho n'abakinnyi na zo zivuga ko zidashaka umutoza Ivan Minnaert, nyuma ya ho ni bwo hasohotse ijwi rya kapiteni w'iyi kipe avuga uburyo abakinnyi bacitse intege kubera umutoza Ivan Minnaert, byatumye we n'ushinzwe ibikoresho by'ikipe Djemba bahita bahagarikwa bashinjwa kugambanira ikipe.

11/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Ngirimanavincent1@gmail.com
Reyon lbyayontizoroha Gs yafashe. Umwanzuro ukwiye ushaka kwivura igikomere aragikanda.
iradukunda oliviel
ahwiii nibarwane ndetse banabirwaniremo niyo mahirwe yac
jonathan ngizwenayo
kbs uyumwanzuro bafashe niwo mwanzuro mwiza kucyange giti ahubwo nibabirukane burundu.
Sponsored Content
Loading...