DJ Spin ari mu bahatanira ibihembo bya Sauti Awards | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

DJ Spin ari mu bahatanira ibihembo bya Sauti Awards

DJ Spin ari mu bahatanira ibihembo bya Sauti Awards

Dj Spin umenyerewe mu kuvangavanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mu bahatanira ibihembo bikomeye bya Sauti Awards 2018.

Sauti Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitegurwa n’abanyakenya, mu rwego rwo gushimira abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki waririmbiwe Imana bahatanira ibi bihembo, bari mu byiciro 17 bigaruka ku bakorera mu bice bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo.

Muri abo harimo umugabo ukora ibijyanye no kuvangavanga imiziki yaririmbiwe Imana DJ ukomoka muri Kenya ariko akaba akorera mu Rwanda dore ko anafite umugore w’umunyarwandakazi. Ari mu cyiciro cy’aba DJ bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, akaba ahanganye na Dj Mo, DJ Sadic, Dj Ruff, Dj Sean, Frank The DJ na Dj GeeGee.

Dj Spin yamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze mu biganiro byakunzwe nka Magic Gospel Mix, Power Of Praise cyacaga kuri Royal TV, na Praise 101 akora kuri TV 10.

Uyu niwe wabaye umu Dj wambere mu Rwanda wiyeguriye Imana ibintu bitamenyerewe mu Rwanda ariko byashinze imizi muri Kenya akomoka. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa interineti rwa Sautiawards.com, bikazarangira kuwa 22 Nyakanga 2018.

Tags

12/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content