Omborenga Fitina yatangaje urutonde rw' abakinnyi 11 b'ibihe bakinanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Omborenga Fitina yatangaje urutonde rw' abakinnyi 11 b'ibihe bakinanye

Omborenga Fitina yatangaje urutonde rw' abakinnyi 11 b'ibihe bakinanye

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina avuga ko uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 abona nta kintu na kimwe kizababuza kwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda afatanyije n’abasore bagenzi be bakinana muri iyi kipe aho anemeza ko kuva yatangira gukina umupira w’amaguru ari bwo ari mu ikipe nziza kuko niyo yicaye agatekereza 11 beza bakinanye asanga bose bari kumwe muri APR FC.

Omborenga Fitina yaciye mu makipe atandukanye nka Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda na  MFK Topvar Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia, kuri ubu akaba ari muri APR FC . Aganira na Eachamps yavuze ko akurikije uko bahagaze abona bari mu murongo mwiza wo kwegukana ibikombe barimo bahatanira.

Yagize ati ”Dusigaje imikino itoroshye ariko iyo urebye usanga na none turi mu nzira nziza, ari abakinnyi ari abatoza twese tuzi ahari imbaraga nke ni na byo turimo gukoraho cyane, icyo nizera 100% ni uko ibikombe byose(shampiyona n’icy’Amahoro) tuzabitwara kuko turi mu nzira nziza.”

Ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 51 inganya na AS Kigali, shampiyona isigaje imikino igera kuri 5 ngo irangire. Mu gikombe cy’Amahoro iyi kipe iri igeze muri ¼ aho igomba gucakirana na Police FC.

Uyu musore ku kijyanye n’abakinnyi 11 beza b’ibihe byose bakinanye na we, yanze kurya indimi ahita yemeza ko bose bari muri APR FC kuko iyo arebye mu makipe yose yakinnyemo, agapanga ikipe umwanya ku mwanya birangira bose asanze ari abo bari kumwe muri APR FC.

Dore ikipe ye y’abakinnyi 11

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihad na Nshimiyimana Amran

Ba rutahizamu: Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Byiringiro Lague

Iyi niyo kipe y'ibihe byose kuri Omborenga Fitina

12/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Mugwaneza Olivier
ko atavuze Maestro Muhadjir
gikundiro
nuko aribo bakinana yavuga abahe bandi se azi?
Sponsored Content