Auddy Kelly yasobanuye iby’indirimbo yitiriye Jody Phibi byigeze kuvugwa ko bakundana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Auddy Kelly yasobanuye iby’indirimbo yitiriye Jody Phibi byigeze kuvugwa ko bakundana

Auddy Kelly yasobanuye iby’indirimbo yitiriye Jody Phibi byigeze kuvugwa ko bakundana

Auddy Kelly wagiye avugwaho urukundo hagati ye na Jody Phibi, agiye gushyira hanze indirimbo  yitiriye uyu mukobwa byigeze kuvugwa kuvugwa ko bakundana ikaba yari imaze igihe kinini atarayisohora.

Urukundo rwa Jody na Auddy Kelly rwavuzwe cyane muri Gicurasi 2013, byongeye guhumira ku mirari muri Kamena uwo mwaka, ubwo bombi bahuriraga mu ndirimbo bise ‘Sinzagutererana’ yazamuye umuriri wo kuvugwa cyane mu itangazamakuru abantu bashimangira ko aba bombi bakundana.

Muri Nzeri 2013 bahuriye mu gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya  SFB ubu ryahindutse CBE, bamurika amashusho y’iyi ndirimbo bari barahuriyemo. Icyo gihe bahakanye bivuye inyuma iby’urukundo rwabo bakavuga ko bahuzwa n’umuziki gusa ariko bakaba ari n’inshuti zisanzwe nta kidasanzwe ku mubano wabo.

Muri Werurwe 2017 byaje kuba akarusho ubwo umuntu utaramenyekanye yashyize hanze integuza y’ubukwe bw’aba bombi, bongera kubimonyomoza ndetse bemeza ko nta n’ubukwe bateganya.

Ubu, inkuru y’urukundo rwa Auddy Kelly  na Jody yongeye kuzamurwa n’ubutumwa uyu musore yashyize hanze akavuga ko hari indirimbo zagombaga gusohoka kuri album yashyize hanze mu 2014 yise ‘Ndakwitegereza’, zirimo iyitwa ‘Umugeni’ n’indi yise ‘Phibi’.  Akaba ateganya kuzishyira ku rubuga rwe rwa Youtube mu cyumweru gitaha.

Iyi yise ‘Phibi’ umuntu wese uzi inkuru z’urukundo zagiye zivugwa hagati  ya Auddy na Jody Phibi yahita yumva ko hari aho ihuriye n’aba bombi ariko Auddy mu kiganiro na Eachamps yabihakanye.

Yagize ti” Ni indirimbo y’urukundo ariko ni nk’uko waririmba n’undi muntu. Iyo umuntu agiye gufata izina ry’indirimbo hari ibyo ugenderaho, hari igihe uba ushaka irivugika neza cyangwa se ugahitamo iry’inshuti yawe. Ntabwo wahimba indirimbo ngo uyite izina ritabaho, hari utuntu twinshi nagiye ngenderaho.”

Auddy Kelly yabajijwe niba nta mukunzi afite muri iki gihe aryumaho avuga ko igihe cyo kubivuga kitaragera. Ati" Ku bijyanye n'umukobwa dukundana muri iki gihe byo nta kintu nabivugaho."

Addy Kelly yari amaze umwaka wose ahagaritse umuziki ariko mu minsi ishize yatangaje ko yawugarutsemo ndetse ahita anashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Utazatinda’.

Muri Kamena arateganya gukora igitaramo yishimana n’abakunzi be bazwi ku izina rya El Familia.   Indirimbo zirimo n'iyo  Auddy yitiriye Jody Phibi  iri mu zo azashyira hanze mu cyumweru gitaha

12/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...