Ni gute Shanitah ahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abiga kaminuza atanemerewe kuyigamo? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ni gute Shanitah ahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abiga kaminuza atanemerewe kuyigamo?

Ni gute Shanitah ahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abiga kaminuza atanemerewe kuyigamo?

Umunyana Shanitah umwali wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss University Africa 2018, ariko  byasize urujijo kuri benshi uburyo azajya mu marushanwa ahuza abiga muri kaminuza nyamara we atarayikandagiramo.

Irushanwa rya Miss University Africa ni irushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa batandukanye bo muri Afurika by’umwihariko biga muri Kaminuza. Binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up itegura ikanashyira mu  bikorwa irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, u Rwanda buri mwaka rwohereza umukobwa uruhagararira.

Muri uyu mwaka wa 2018 ni Umunyana Shanitah uzaserukira u Rwanda, akaba yarabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 agiye kwitabira irushanwa rihuza abakobwa biga muri kaminuza nyamara ari bwo akirangiza amashuri yisumbuye, ndetse ntaratangira kwiga muri kaminuza.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Kagame Ishimwe Dieu Donnee, twamubajije impamvu ari we batoranyije kandi atarajya muri kaminuza, atubwira ko ateganya gutangira kwiga kandi ko ibibazwa mu irushanwa ntaho bihuriye n’amasomo yo mu ishuri.

Yagize ati “ kwiga muri kaminuza arabiteganya vuba azajya yo. Hariya ntabwo babaza amasomo yo mu ishuri Shanitah yujuje ibisabwa byose ngo ajye muri ririya rushanwa.”

Nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye z’irushanwa rya Miss University Africa, abemerewe kuryitabira bagomba kuba afite imyaka hagati ya 18 na 26, kandi akaba yiga muri Kaminuza bijyanye n’inyito y’irushanwa. Gusa kuri ibi Ishimwe Dieu Donnee yatubwiye ko bitabareba kuko abo mu Rwanda batumirwa mu gihe abandi babanza kubisaba.

Mu mwaka ushize Umutoniwase Linda niwe wari waserukiye u Rwanda, ariko we yari asanzwe ari umunyeshuri mu Kaminuza ya Kigali (University Of Kigali).

Shanitah ntiyemerewe kwiga muri kaminuza n’imwe yo mu Rwanda

N’ubwo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up avuga ko Umunyana Shanitah ari kwitegura kujya kwiga muri kaminuza, bihabanye n’itegeko rya Minisiteri y’Uburezi aho umunyeshuri watsinze amasomo abiri y’ibanze (2 principle passes ) mu kizamini cya leta ari we wemererwa gukomeza muri kaminuza. Gutsinda isomo bivuze ko byibuze aba afite hagati ya A na D.

Kuri Shanitah rero siko bimeza. Nk’uko amanota y’icyizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye muri 2017 abigaragaza, Umunyana Shanitah wigaga Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) yabonye amanota 16 kuri 73.  Muri History yaratsinzwe bidasubirwaho afite F (0/18) , Economie yaratsinzwe afite S (3/18)  muri Geography naho nuko afite S (3/18) , Entrepreneurship niyo yabashije gutsinda aho afitemo D (9/18).

Nk’uko amanota tumaze kubona haruguru abyerekanye Shanitah yabashije gutsinda isomo rimwe ry’ingenzi mu gihe yasabwaga abiri, bityo nta kaminuza n’imwe yo mu Rwanda ashobora kujya kwigamo atabanje gusubira mu kizami ngo yongere amanota ye.

Amanota Shanitah yagize ntabwo amwemerera kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda

12/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(14)
name
Mwivunika wana keretse niba murimwe haruwifuza kumusimbura, nahubundi muravunwa nubusa azitabira irushanwa, naho amanota yo mwiyatindaho, kuko muminsi irimbere yanabaha akazi byitwa ngo mumurusha amanota, mujye mwiririra nwe nabanyu
OLIVER
Agize kuba atazi guha agaciro amashuriye azahesha agaciro agihungu? ahhhhh!!!!! Nagende yerekane ko hamutoje gutanga giti akiri under 18!!!!!
Shammy
Hhhhhhhhhhhhhhhhhh Hari impamvu yahiswemo Gusa muri Kaminuza harimo Abana benshi bamuruta ark icyo yatanze nicyo kimwemerera guhagararira kaminuza nkaho kaminuza ntabakobwa zifite iyo niyo GITI bavuze huhuhuhu birababaje ibiri muri Miss Rwanda ni Ikinamico kbs
HD
egokooo ahubwo se abasha ate no kujya muri miss rwanda ari inzanga gutyo ubwiza ni mubi mu mutwe namazi yibereyemo ni umuswa kaburahariwe kbsa na HEG ikamunanira ntacyo ashoboye rwose niyiyicarire
gakwandi
ibyo muvuga ntimubizi!!! uriya mukobwa ava mubakomeye rwose nibitaribyo muzabibona mwe nimwivugire kuko ufite niwe wongererwa!!! uriya wujuje ntawumureba nyine kuko adafite backup ikaze. njye ndamuzi rwose Shanitah hano kabeza inzu kuyindi
hirwa hubert
munyana numuswa kandi hari kaminuza nyinshi zifite abana umuswa nkuwo bamuvaneho bajye bakoresha ukuri kandi ndabashimiye kumakuru muba mwavuye imuzi
Narumiwe
Itekenika Ryo mu Rwanda se nti murizi? Nibareke umwana yigendere nyine! Ese muragirango agire Ubuntu byose? Ubwiza burahagije si ngombwa gutsinda Amasomo.
No name
Niba atemerewe kwiga leta ariko private arayemerewe numva mutamuca intege
Ken 2 months ago
Itegeko rireba Leta na Prive. Ntiyanakwiga prive ataratsinze amasomo abiri yingenzi
No name 2 months ago
Ariko Uziko mudakurikira ?! Ntabwo ririya tegeko riba appliquée Kuri kaminuza n amashuri makuru ya leta. Na privates birazireba zigomba kubyubahiriza.
No name
Names ntimugakabye arise muri let a c ntiyakwiga private
Bena
Hhhh ikimenyane nomwijuru kizakora sipfe mwisi kandi abafite nibo bazonjyererwa
More Comments
Sponsored Content