Tariki ya 25 Kanama 2018, muri Kigali Convention Center hazaba igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umukino njya rugamba wa Kickboxing mu Rwanda aho muzabitabira uyu muhango harimo na nomero ya mbere muri Afurika, Moses Golola wanahawe ubutumwa ko azakubitwa byoroshye kuko ikamba bashaka ko risigara i Kigali.
Kickboxing ni umukino njya rugamba mushya mu Rwanda, habaka hari ugutegura igikorwa cyo kuwumurika ku mugaragaro. Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kamena 2018, umuyobozi wa Rwanda Kickboxing akaba yavuze ko imyeteguro bayigeze kure dore n'abaterankunga batangiye kuboneka nka Hope Line Sports izabambika, ikindi ni uko bari kuvugana n'abasanzwe bakina uyu mukino bo muri Uganda na Misiri ngo bazaze kubashyigikira.
Manzi Bosco Ndizeye uzwi nka Master Coco, umutoza akaba n'indwanyi kabuhariwe muri uyu mukino yavuze ko ari umwe muzahatana muri ibi biborori ndetse akaba ashaka kwambura ikamba umugande usanzwe ari nomero ya mbere muri Afurika muri uyu mukino wa Kickboxing ari we Moses Golola.
Yagize ati"Uriya Moses Golola, mumumbwirire muti Master Coco arashyushye kandi yiteguye kugukubura nk'uko umwana akubura akantu kaba kateje ikibazo mu nzu. Ndamukubitira i Kigali ikamba ndimwambure risigare mu Rwanda, murahita munyumva i New York guhangana na Conor McGregor. Icyo nshaka nimara kumukubita ubutumire buratangira kuza bwisukiranya. Icyo nakwizeza abanyarwanda ni uko nzamukubitira mu maso yabo maze ikamba nkarimwaka bakabona ko abanyarwanda tudakinishwa."
Iki gikorwa giteganyijwe tariki ya 25 Kanama 2018 aho kizaba iminsi ibiri, kikazajya kiba mu masaha ya nimugoroba. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda ariko icyo kunywa ni ubuntu.
KickBox, ni umukino watangiye mu Rwanda muri Nzeri 2017, tariki ya 3 Mata 2018 bakaba barabonye ubuzima gatozi. Kugeza uyu munsi Rwanda Kickboxing imaze kugira abanyamuryango barenga 60 aho ndetse no mu ntara hatangiye kuvuka andi mashami yayo arimo gushaka ubuzima gatozi.Bashyikirizwa mu bimwe mu bikoresho bagenewe
Master Theo umuyobozi wa Rwanda KickBoxing(wambaye training) na Master Khan
Master Coco(wazamutse mu kirere) yiteguye gukubita umugande nimero ya mbere muri Afurika
Master Theo (ibumoso) na Master Coco (iburyo)
Uyu ni we Golola Moses wahawe ubutumwa